00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Babiri batawe muri yombi bazira gukuriramo umukobwa inda, ikamuhitana

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 2 September 2013 saa 08:09
Yasuwe :

Abagabo babiri bakomka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) Muganga Safari na Mugisha Bertin bafungiwe kuri Brigade ya Nyamirambo, bazira gukuriramo inda umukobwa uzwi ku izina rya Uwamahoro Julienne, ikamuhitana.
Abagabo bombi Muganga Safari na Mugisha Bertin bakoreraga mu Ivuriro Amahoro ryo mu Kagari ka Rwezamenyo ya Kabiri, mu murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, rizwiho ingeso yo gukuriramo abakobwa inda.
Guhera tariki ya 28 Kanama bafungiwe kuri (…)

Abagabo babiri bakomka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) Muganga Safari na Mugisha Bertin bafungiwe kuri Brigade ya Nyamirambo, bazira gukuriramo inda umukobwa uzwi ku izina rya Uwamahoro Julienne, ikamuhitana.

Abagabo bombi Muganga Safari na Mugisha Bertin bakoreraga mu Ivuriro Amahoro ryo mu Kagari ka Rwezamenyo ya Kabiri, mu murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, rizwiho ingeso yo gukuriramo abakobwa inda.

Guhera tariki ya 28 Kanama bafungiwe kuri Brigade ya Nyamirambo bashinjwa icyaha cyo gukuriramo inda umukobwa witwa Uwamahoro Julienne w’imyaka 28 irabananira, bituma bimuviramo urupfu nyuma yaho yari amaze kugezwa ku bitaro bya CHUK .

Muganga Safari umukongomani w’imyaka 47 ushinjwa gukuriramo uwo mukobwa inda yabwiye IGIHE ati “njye ubundi nsinkora aha, nkora kuri Clinique Chinoise; gusa naje aha nsigariyeho nyir’iri vuriro, kuko ari muri Congo. Rwose sinjye wakuriyemo uyu mukobwa inda, ahubwo yaje kuri iri vuriro yayikuyemo ndetse arabinyemerera, ansaba ko namufasha nkamuha imiti imugabanyiriza ububabare; nuko mutera urushinge mushyiramo na serumu nta kindi.”

Akomeza agira ati “gusa nasanze uwo mukobwa yarikorogoshoye cyane ashaka kwikuriramo inda, wasanga ari na byo byamuviriyemo n’ingaruka zo gupfa.”

Naho mugenzi we bashinjwa gufatanya icyo cyaha Mugisha Bertin yabwiye IGIHE ati “njye rwose ndarengana kuko uby’uyu mukobwa byabazwa uyu Safari, kuko njye nari niriwe mu rugo kubera ko nari gukora nijoro. Mu gihe rero nazaga ku kazi nijoro nahasanze umukobwa, ariko mbona ararembye cyane, ni bwo mpamagaye umuntu wari aho bakirira abantu “Reception”, mubaza aho yaturutse n’uwamuvuye, ambwira ko ari Safari. Nahise muhamagara mubwira ko ntamuvura kuko mbona arembye cyane; ni bwo yambwiye umuti muvuza mba ariko mbigenza, burinda bucya umurwayi ari muzima ndetse ntaha akiri muzima.”

Yakomeje abwira IGIHE ati “njye icyantunguye ni uko ahagana saa sita, numvise Safari ampamagara ambwira ngo nze ntware umurwayi kwa muganga, ndamuhakanira mubwira ko umwanya ampamagayemo ari wo ngomba kuruhukamo, kuko naraye ijoro. Gusa nyuma nibwo naje kumva ngo yapfuye, ariko nkaba narabwiwe ko maze gutaha Safari n’uwitwa Boltusi baje kuhagera.”

Nubwo bavuga ibi, abaturage bo mu kagari ka Rwezameno ya Kabiri, bavuga ko kuri iri vuriro “Amahoro” akazi k’abaganga bahakoraga kari ako gukuriramo abakobwa inda, kuko ku munsi hashoboraga kwinjiramo urujya n’uruza rw’abakobwa bagera kuri 30.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages