00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Bafatiwe mu cyuho bakora amakarita mahimbano yo kwinjiriraho muri Expo

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 August 2015 saa 08:27
Yasuwe :

Babiri bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi i Gikondo bakurikiranyweho gukora amakarita (Badges) abinjiza mu imurikagurisha (Expo) riri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Mu masaha ya saa sita z’uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kanama ni bwo polisi yafashe abo bagabo babiri barimo bakora amakarita mahimbano yo kwinjiraho muri Expo, bakaba bafatiwe mu Mujyi rwagati.

Abapolisi babataye muri yombi batangarije IGIHE ko babafashe ku nyuma y’uko bari bamaze gufata abantu barindwi bakoresha aya makarita bayahaye.

Ifatwa ry’abo bantu ryaturutse ku kuba hari abari bamaze iminsi bakoresha ayo makarita mahimbano mu kwinjira muri Expo kuva yatangira, ubwo bafatwaga rero bakaba bahise bajya kwerekana uwayabahaye, na we ahita ajya kwerekana aho yayakoreshereje n’uwayakoze.

Bafashwe n'abo mu ishami ry'ubugenzacyaha CID

Uwajyaga gukoresha ayo makarita yemera icyaha akanagisabira imbabazi, ati “ Jye nabanje gukora iyanjye n’iy umugore wanjye gusa, nyuma ni bwo hari abandi bantu barindwi bambwiraga ko babuze aho bazazikura, mbasaba amafaranga bibiri bibiri (ibihumbi bibiri kuri buri wese) njya kuzikoresha kuri uyu”.
Uwakoze ayo makarita na we yemera icyaha, akanasobanura ko yakoze amakarita mahimbano 9 ku mafaranga y’u Rwanda 18,000.
Ati “Erega uyu mugabo ni we wabinsabye kuko yabanje anzanira ikarita imwe ambaza niba nashobora kuyimukorera ndabyemera mukorera iye n’iy’umugore we ampa ibihumbi 4, nyuma ni bwo yaje kugaruka ansaba kumukorera izindi zirindwi”.

Sehorana Emanuel wari waguze imwe muri aya makarita yagize ati “Ubu bitumye menya ubwenge kuko bingaragarije ko ngomba kujya nshishoza cyane nkamenya uwo nsaba serivisi uwo ari we mu rwego rwo kugira ngo nirinde kuzongera guhura n’ibi byambayeho”.

Ingingo ya 609 mu gitabo cy’amategeko ahana, iteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo Guhimba cyangwa guhindura inyandiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

N’aho iya 610 muri icyo gitabo, iteganya ko Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n‟iby‟uwayihimbye.

Bakoraga amakarita mahimbano y'abamurika cyangwa bacuruza muri Expo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages