Mbarushimana w’ imyaka 23 na Cyiza w’ imyaka 25 batawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa 24 Ugushyingo 2014, mu kagari ka Muyange mu karere ka Kicukiro, ubwo bahagarikwaga n’ abanyerondo bababajije ibyangombwa basubiza ko ntabyo bagira.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bivugiye ko batajya bagira indangamuntu kuko zashyizweho n’ itegeko rya Leta kandi bataryemera, kandi ko batayoborwa na Perezida kuko batamwemera, ahubwo ko bayoborwa na Allah (Imana).
Mu iburanisha ryo kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2015, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko abaregwa bemereye ubugenzacyaha ko bafashe indangamuntu kubera ubujiji, ariko ngo aho bamenyeye ‘Allah’ barazibitse.
Nyuma yo gusomerwa ibyaha baregwa, Perezida w’ inteko iburanisha yabajije Mbarushimana Eric “Aboubacar” niba hari icyo avuga ku byaha ashinjwa, atareba inteko iburanisha ati “Nta byaha mfite”.
Ubushinjacyaha bwaje gusubiramo ibyaha abaregwa bashinjwa, birimo kurwanya ububasha bw’ amategeko kuko bavuga ko badashobora gutunga indangamuntu, kuba badashobora gukora umuganda, kuba batemera amategeko y’u Rwanda na Perezida wa Repubulika.
Bwavuze kandi ko abaregwa bemeye ibyaha ubwo bari mu bugenzacyaha ari naho bamereje ko bemera Islam gusa.
Urukiko rwongeye kubaza Mbarushimana niba hari icyo avuga ku bimenyetso ubushinjacyaha bwatangaga, nawe asubiza agira ati: “Ibimenyetso byose uko byaba byaragenze, nta burenganzira mufite bwo kunshinja ibyaha, kereka uncira urubanza akoresha korowani.”
Cyiza we ahawe ijambo yavuze ko ntacyo yavuga ku magambo y’ ubushinjacyaha.
Nyuma y’ uko abaregwa banze kugira ikindi batangariza urukiko, ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka itanu nk’ uko biteganywa mu ngingo ya 464 y’ igitabo cy’ amategeko ahana y’ u Rwanda.
Mbarushimana yahise abwira inteko iburanisha ko yemera ko nta kintu na kimwe gishobora kumubaho usibye icyo Imana ‘Allah’ yashatse.
Itegeko No14/2008 ryo ku wa 04 Kamena 2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’indangamuntu ku Banyarwanda, rigaragaramo ingingo ivuga ko kugendana indangamuntu ari itegeko kandi buri Munyarwanda wese agomba kuyereka inzego zishinzwe umutekano mu gihe abisabwe.



















TANGA IGITEKEREZO