Abagabo batatu bari batwaye inzoga za magendu mu modoka ku wa kabiri baguwe gitumo n’Ishami ry’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) muri Nyabugogo aho guhagarara bashyitsamo bongera umuvuduko bagenda bazimena mu mihanda .
Bamwe mu baturage biboneye iby’izi modoka bavuga ko imodoka yari itwaye inzoga yari iyo mu bwoko bwa Prado ifite ibara ry’umukara yari iri gukurikirwa n’iya “Double-Cabine“ yari irimo abapolisi.
Izi Modoka zazengurutse mu murenge wa Nyakabanda , kuva ahitwa kuri Café de Nyakabanda, mu murenge wa Rwezamenyo, Gitega, Muhima ku muvuduko ukabije.
Ababibonye bavuga ko iyo modoka yari itwaye magendu yafungutse urugi rw’inyuma bitunguranye bigahita bigaragara ko itwaye magendu ariko aho guhagarara ikiruka .
Yakurikiwe n’indi yari irimo n’abapolisi banagaragazaga ko bari buyirase ariko uwayitwaraga yanga guhagarara bituma bamukurikira ari nako mu genzi we bari kumwe yagendaga amena amacupa y’izo nzoga mu muhanda ajijisha kugira ngo nibaza gufatwa basange nta nzoga na zimwe bafite.
Kumena inzoga zihenze zo mu bwoko bwa divayi na "Liqueurs" mu muhanda byabafashije cyane kuko abaturage birukaga mu muhanda bashaka gufata amacupa ngo barebe niba ntazisigayemo bigatuma badahita bafatwa ku buryo izo modoka zagaragaye imwe yiruka ku yindi igihe cy’isaha irenga.
Abo bagabo baje gufatirwa mu Gatsata mu karere ka Gasabo
Umwe mu bari mu modoka witwa Thomas Habanabakize yayivuyemo igenda ariko ahita afatwa n’abaturage bahise bamujyana ku Kagari ka Gacyamo mu murenge wa Gitega.
Umunyamakuru wa IGIHE wari hafi y’ako Kagari yahise anyarukirayo aganira n’uwo mugabo bari bafashe ariko yanga kumugaragariza ko aziranye n’abari batwaye iyi modoka yari irimo inzoga za magendu.
Ati “ Njye nari mvuye Musanze kandi ntago mvuye muri iriya modoka kandi ndi umushoferi niyo mpamvu nahegereye abantu bahita bagira ngo nyivuyemo”.
Habanabakize usanzwe ari umushoferi avuga ko akorera umukire uba i Musanze ndetse ko yari ari mukazi uretse modoka agaragaza yari atwaye mu gihe nk’umushoferi mu kazi yagombaga kuba atwaye imodoka.
Ikigo cy’igihugu cy"imisoro n’amahoro cyatangaje ko cyaje guta muri yombi abo bagabo babiri kivuga ko bari batwaye n’ibitenge bya magendu.
_



















TANGA IGITEKEREZO