Abaturage bakoreraga kompanyi ikora isuku yitwa “Isuku Iwacu” bavuga ko bamaze imyaka 7 bambuwe amafaranga bakoreye banasiragira mu nzego zibanze ntibigire icyo bitanga.
Bemeza ko n’ubusanzwe iyo kompanyi yabahembaga intica ntikize byagera muri 2008 bakarekeraho gukora kuko babonaga batakibishyura.
Umwe muri bo, Mutungirehe Esperance, avuga ko afitiwe umwenda w’ibihumbi 54.
Yagize ati: “ Twavanaga ibishingwe mu ngo maze tukabitoranya hakavamo imyanda ndetse n’ibyo dukoresha ifumbire, muri 2008 turahagarara, twabonaga tutakomeza gukorera ubusa.”
Undi Musaza utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko bakuraga ibishingwe mu ngo imodoka yaza kubitwara, bagahembwa amafaranga 700 ariko byagera aho rwiyemezamirimo akajya abaha igice.
Urujeni Gertulde, Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, avuga ko yamaze kuvugana na rwiyemezamirimo wabakoresheje, bakaba bagiye kwicara hamwe n’abaturage bagakemura iki kibazo.
Yagize ati: “ Rwiyemezamirimo arabyemera ariko ngo yagize ikibazo cy’ubushobozi, azi neza abo yakoresheje. Igisigaye ni ukwicarana n’abaturage maze tugakemura ikibazo”.
Aba baturage basaba kwishyurwa mu maguru mashya kuko ayo mafaranga yabaruhije kandi kutabishyura bikaba byarabateye ubukene bukabije.



















TANGA IGITEKEREZO