Abantu biganjemo urubyiruko bemeza ko impamvu bafata “Betting” nk’inzira y’amakiriro ari uko bashoramo amafaranga make bagakuramo menshi iyo basekewe n’amahirwe.
Kayumba Charles utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yabwiye IGIHE ko uyu mukino awufata nk’umwuga Imana yamwihereyemo impano kuko mu Kwezi ashobora gukuramo inyungu y’amafarangan asaga ibihumbi 150.
Yagize ati “Ndemera umugore n’abana bakaburara nkajya muri Betting kandi nabo barabizi ku buryo iyo (ndiwe) ntsinzwe bitababaza cyane kuko baba bazi ko n’ubwo ndiwe ejo nzarya. Ikindi n’umwana wanjye wiga mu mashuri abanza arihirwa no kuba nkina Betting.”
Kayumba yavuze ko kuva yatsindira amafaranga ibihumbi 100 mu mwaka wa 2004, yahise afata Betting nk’umwuga azajya akora dore ko nta kandi kazi agira.
Muvala Saidi utuye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, afite umugore n’abana 2. We avuga ko Betting ariyo irihira abana be babiri barimo n’uwiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye.
Yagize ati “ Nabyita ko atari akazi gute kandi bindihira amafaranga y’ishuri y’abana banjye? Ikindi utunze abashomeri benshi kuko n’iyo umuntu aziko nta kazi agira ariko yagerageje amahirwe ye byibuze agumana icyizere cy’uko ashobora gusekerwa n’amahirwe ibyo yatomboye bikaba inzozi.”
Mu mwaka ushize, uwitwa Munyakazi Gatoya Jean Claude yatsindiye miliyoni 156,790,000 Frs mu mukino w’amahirwe, ubwo yari yashoye amafaranga ibihumbi 600.
Gusa, hari n’abandi bahamya neza ko uyu mukino wabahombeje bikomeye, bikaza kurangira bagurishije imwe mu mitungo yabo ikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO