00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Bamwe mu bahanuzi basigaye bagurisha umugisha w’Imana

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 20 January 2015 saa 05:35
Yasuwe :

Bamwe mu bahanuzi bavuga ko baba batumwe n’Imana, basigaye baca abantu amafaranga, bakabahanurira ko bazahabwa imigisha, bakabona za Visa zo kujya mu bihugu by’Iburayi na Amerika n’ibindi bitandukanye, ariko bagategereza bagaheba.
Nk’uko abakirisitu batandukanye babitangarije IGIHE, aba biyita abahanuzi bamaze kuyobya imitima ya benshi, bababeshyeshya ubuhanuzi.
Aba bahanuzi ngo bajya kumera nk’abapfumu, dore ko ngo badatana no gutera abantu ubwoba, bababwira ko nibatabaha indamu (…)

Bamwe mu bahanuzi bavuga ko baba batumwe n’Imana, basigaye baca abantu amafaranga, bakabahanurira ko bazahabwa imigisha, bakabona za Visa zo kujya mu bihugu by’Iburayi na Amerika n’ibindi bitandukanye, ariko bagategereza bagaheba.

Nk’uko abakirisitu batandukanye babitangarije IGIHE, aba biyita abahanuzi bamaze kuyobya imitima ya benshi, bababeshyeshya ubuhanuzi.

Aba bahanuzi ngo bajya kumera nk’abapfumu, dore ko ngo badatana no gutera abantu ubwoba, bababwira ko nibatabaha indamu runaka, iyo bita Imana yabo izabica cyangwa ikabateza inyatsi n’ibindi byago bitandukanye.

Bamwe mu bakirisitu bahanuriwe, bavuga ko byatumye bamwe bita Imana inyabinyoma, kuko ibyo babanurirwa bidasohora.

Umwe yagize ati “Umuhanuzi yaje mu iduka ryajye, ambwira ko Imana imubwiye ngo ubucuruzi bwanjye irabwaguye, impaye umugisha, ngiye kujya gucururiza ku mugabane w’u Burayi. Arangije ambwira ko Imana imubwiye ngo njye mugaburira kuko ari umukozi wayo, ngo nintabikora uwo mugisha sinzawubona.”

Yakomeje avuga ko guhera uwo munsi, uko uwo muhanuzi yazaga kumureba yamuhaga amafaranga atari munsi y’ibihumbi 10, ariko hakaba hagiye gushira imyaka 15 ategereje ko ibyo yambwiye bisohora ariko yarahebye, ati: “Numva nararakariye Imana mu mutima, kuko ibyo yambwiriye mu kanwa k’umukozi wayo itabikoze.”

Undi ati “Nahanuriwe ko umugore tubana atari uwanjye, ngo kuko ubwo namushakaga ntumviye ubushake bw’Imana, ko uwanjye Imana izamumpa mu gihe gito. Kuva icyo gihe numva naramuzinutswe, kuko atavuye mu bushake bw’Imana.”

Pasiteri Habyarimana Desire, yatangarije IGIHE.com ko mu minsi y’imperuka abahanuzi b’ibinyoma bazaba benshi, iki rero akaba ari cyo gihe cyo gukora kwabo.

Ati “ N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi nk’uko bigaragara muri Matayo 24:11.”

Akomeza avuga ko hari ibintu 12 biranga abahanuzi b’ibinyoma, abakirisitu bakaba bakwiriye kubyitondera:

1. Babeshya abantu bagamije inyungu zabo, mbese bacuruza impano yo kuvuga bafite kugirango baronke amaramuko,

2. Bizeza abantu ibitazabaho kugira ngo bakinishe amarangamutima yabo, bagire ibyo babaha,

3. Iyo byanze batera abantu ubwoba kugirango bakunde babasigire amafaranga cyangwa imitungo,

4. Muri ibi binyoma bahanurira abagore cyangwa abagabo, ko abo bashakanye batari ababo ahubwo Imana ibahaye abandi bazabana bityo ubwo buhanuzi bukaba buri gusenya ingo,

5. Hari abandi babwira urubyiruko ko ibyaha byose Yesu yabibabariye ku musaraba ko ntakibazo gusambana, kunywa itabi, kubesha n’ ibindi ko bitakiri icyaha,
6. Abasengera abagore n’abakobwa babanje kubasambanya bakababwira ko bari kubakuraho imivumo n’ ibindi,

7. Hari abandi bihaye kuba mu byumba bavugako Imana yababujije gukora akazi akariko kose ko aribo batambyi b’ iki gihe bityo abakristo cyangwa abo bahanurira bakaba bagomba kubaha 1/10 n’ indi mitungo;

8. Abandi bahanura ibikomeye ku gihugu bagasebya inzego zitandukanye z’ igihugu ariko wareba ugasanga bafite amarangamutima akomeretse bityo bakaba babuza abantu gukora icyaricyo cyose ngo ko ibikomeye bije,

9. Hari ababuza abantu kujya kwa Muganga bakavuga ko bareka imiti ya sida, bakambura abantu Linette n’ ibindi bitarimo ukuri.

10. Ibi ntibyasize namwe mu matorero kuko amatorero menshi aho kubwiriza ubutumwa bwo kwihana ahubwo bizeza abantu ibitangaza birimo visa, imodoka, akazi, amazu, urubyaro n’ ibindi,

11. Aba Bahanuzi b’ibinyoma ntibatangwa no gusengera ibyifuzo ariko ubanje kugira icyo ubaha kuko babyita kubiba imbuto ntabwo babisengera ku buntu ahubwo bavuga ko usubizwa bitewe n’ ubwinshi bw’amaturo watanze.

12. Hari n’abanga gufata ibyangombwa nk’ irangamuntu ngo iwabo ntabwo ari mu isi ni mu ijuru , n’ibindi byinshi bitandukanye.

Pasiteri Habyarimana akomeza avuga ko Yesu yasabye abakirisitu kwirinda, kuko ibyo bitazabura kubaho nk’uko binagaragara muri Bibiliya mu ibaruwa Pahulo Intumwa yandikiye Abefeso 5:15, 2 ndetse no muri Petero 3:17.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages