Abamotari bibumbiye mu ishyirahamwe Styramorwa bakoze urugendo rwamagana BBC na filimi yakoze kuko ngo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, banatanga miliyoni ebyiri mu Kigega Agaciro.
Uru rugendo rwatangiriye mu cyahoze ari ETO Kicukiro (IPRC Kicukiro) aho Karasira Venuste w’imyaka 62 waharokokeye yatanze ubuhamya bw’ubuzima bubi babayemo mu gihe ya jenoside yahitanye mu bo bari kumwe.
Muri cyo gihe ngo bari biteze ubutabazi bwa Loni nyamara ngo yabatengushye ku manywa na nijoro, maze interahamwe n’abasirikare b’icyo gihe bari babagose bakicamo benshi.
Yabibukije ko bagomba gushikama bakanga ibikorwa bigamije gupfobya Jenoside nk’ibyo BBC yakoze cyane ibicishije muri filimi yayo ‘Rwanda’s Untold Story’.
Yagize ati “Abenshi muri abo bari batugose bari mu rugero rwanyu. Nagira ngo mbabwire ko icyo mwashaka nk’urubyiruko cyaba. Nabonye ibyapa bivuga ngo Jenoside ntizongere. Mubyemeje ubwanyu, mukavuga muti ntizongere kubaho, mwebwe mwabigeraho. Icyo mushaka, mushatse ko kiba cyiza cyaba cyiza, munashatse ko kiba kibi, cyaba kibi. Twishimire ko mushaka ko ibintu biba byiza kuko muzi impamvu, kandi zigaragara.”
Ngarambe Daniel uhagarariye amakoperative 12 y’abamotari akorera mu mujyi wa Kigali mu mpuzamashyirahamwe Sytramorwa yasobanuye ko bateguye uru rugendo ngo bamagane BBC na filimi yakoze ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi abanyarwanda bazi ukuri kwabyo.
Muri uru rubyiruko rw’abamotari ngo harimo n’abatazi aya mateka ya jenosie BBC ikaba ishaka kuyagoreka niyo mpamvu bateguye uru rugendo bakanaganirizwa kuri jenoside.
“Twabazanye ku rwibutso kumva ubuhamya, amateka ngo n’uwashaka kuza kudusubiza inyuma nka BBC yasohoye iriya filimi, twebwe tuyime amatwi y’ibyo ishaka kudushyiramo ahubwo , tubereke ko dufite icyerekezo imbere cyo kurwanya ikibi cyose cyazana amacakubiri mu gihugu cyacu.”
Ngarambe yakomeje avuga ko bamagana BBC n’ibikorwa byayo bidashakira icyiza u Rwanda.
“Turamagana BBC kuko irimo gusebya Umukuru w’ Igihugu cyacu, umaze kutugeza kuri byinshi kandi dutezeho byinshi, wagaruye umutekano mu gihugu, wahagaritse jenoside bakaba basahaka gusibanganya amateka y’ibyabaye kandi bazi yuko ubwabo nabo byabaye babirireba bakagombye kuba hari icyo bari gukora, bakaza kwirengagiza kubera ikimwaro kibakoze cy’ibyo bagombaga gukora batakoze bagahaka kugira ngo bajijishe abantu, bashaka gusibanganya amateka y’ibyo nabo babonye kandi bazi.”
Muri aba bamotari ngo siko bose babonye iyi filimi ariko ngo abayibonye bagenda basobanurira abandi, bagafata n’umwanya wo kuyinenga no kuyigaya.
Kuba nta kuri kuyirimo nicyo cyatumue “Abamotari turimo kwamagana BBC, iriya filimi, ndetse n’abandi baba babyihishe inyuma, tubereka ko twebwe Abanyarwanda dufite inzira turimo kuganamo y’icyerekezo kigarura amahoro, kigarura umutekano ku buryo nta munyarwanda uzongera kujya mu icuraburindi.
Aba bamotari basoza bavuga ko iyi filimi irimo kubabeshya ku kuri bazi niyo mpavu badateze kuyitega amatwi.
Ingabire Baptiste umwe muri bo yasabye ubuyobozi bw’u Rwanda gusaba BBC igasaba imbabazi Abanyarwanda kuko ngo yagoretse amateka nkana, ikaba ishaka kuryanisha Abanyarwanda.
Mu rwego rwo kwerekana ko u Rwanda rushobora kwigira aba bamotari batanze umusanzu wabo wa miliyoni ebyiri mu kigega Agaciro, mu rwego rwo kwanga ko babakangisha ko batera u Rwanda inkunga bakabiheraho bagoreka amateka yarwo.
Aba bamotari bakoze urugendo rubavana muri ETO Kicukiro bagana ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.



















TANGA IGITEKEREZO