00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Bamwe mu basabiriza barashinjwa gutukana iyo ntacyo bahawe

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 26 September 2015 saa 03:08
Yasuwe :

Abarangwaho n’ingeso yo gusabiriza mu mujiyi wa Kigali, baratungwa agatoki n’ababanyuraho ko babatuka iyo ntacyo babahaye.

Byatumye ngo hari abasigaye bagira isoni zo kunyura ku bantu batunzwe no gusabiriza ngo bitewe n’uko hari bamwe babatuka iyo batagize icyo babaha.

Rukundo Fiacre utuye mu Murenge wa Gisozi,avuga ko atazibagirwa mu buzima bwe uburyo yatutswe n’umusaza usabiriza munsi y’isoko rishya rya Nyarugenge hafi yo ku ruganda rwa SULFO amuziza ko ntacyo yari amuhaye ubwo yamunyuragaho akamusaba.

Ati “Yarantutse ndabyumva, ndanamwegera mubaza impamvu antutse ahita ambwira ngo aramaze ndumirwa pe! Gusa maze kubona ko yari afite umushiha mwinshi n’amahane nahise mureka nikomereza urugendo bituma nzinukwa no kuzongera kugira umuntu usabiriza mpa amafaranga.”

Gasore Nadine ati,“oya rwose si ibanga baratukana cyane cyane abasaza n’abakecuru ariko nkeka ko wenda babiterwa n’imyaka yabo kuko hari uwo ucaho yagusaba ntumuhe ukabona asigaye agutukira mu matamatama nk’aho kubaha ari itegeko.”

Abasabiriza babivugaho iki?

Rwibutso Marie Claire w’imyaka 38 n’abana bane wemeza ko abeshejweho n’uko asabiriza abitewe no kutagira ubushobozi na we yemeza ko hari abantu batukana iyo ntacyo bahawe ariko akavuga ko atari bose.

Ati “Bibaho nanjye ndabizi kuko hari na mugenzi wanjye ufite iyo ngeso ku buryo iyo asabye umuntu ntagire icyo amuha usanga asigara amutuka cyangwa akamuvugaho byinshi uretse ko jye atari ko meze. Nzi neza ko buri muntu wese abayifitiye ibibazo bye ku buryo ntarengera ngo mutuke ngo n’uko ntacyo amfashije.”

Abasabiriza bakunze gutegera ahantu hanyurwa na benshi. Usanga biganjemo abagore bafite abana ndetse n’abagabo bafite ubumuga bw’ingingo zimwe na zimwe basaba abantu bose babanyuraho.

Hari abavuga ko babiterwa n’ingeso mbi baba bafite abandi bagahamya ko ari ukubura uko bagira.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwigeze gusaba kutagira icyo baha bene aba bantu batunzwe no gusabiriza mu rwego rwo guca iyi ngeso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages