00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Bamwe mu bitwa “Abakomisiyoneri” barakekwaho ubutekamutwe

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 27 May 2015 saa 01:11
Yasuwe :

Bamwe mu bazwi nk’Abakomisiyoneri, bakora akazi ko kuranga amazu, ibibanza n’ibindi bikoresho bikodeshwa cyangwa ibigurishwa, bakekwaho ubutekamutwe bwo kuranga ibyamaze kwishyurwa bagamije indonke.

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali cyane cyane mu Karere ka Nyarugenge bemeza ko nyuma y’uko abakomisiyoneri biyongereye, hari abasigaye baranga inzu zamaze kwishyurwa kugira ngo babone amafaranga yo kurya.

Ibi babishimangira bitewe n’uko buri mukomisiyoneri uranga inzu ikodeshwa iyo agaragaje aho iri aba agomba guhabwa amafaranga runaka, ibyo bigatuma baranga inzu zamaze kwishyurwa ariko batarazijyamo.

Karekezi Frank utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge we yemeza ko hari umukomisiyoneri yigeze kuriha amafaranga ibihumbi 10 kubera ko yamurangiye inzu yo gukodesha nyuma agatungurwa no kumva nyirayo amubwira ko hashize iminsi yishyuwe.

Ati “Basigaye ari abatekamutwe cyane kuko kugira ngo babone amafaranga yo gutahana hari ubwo bereka nk’abantu bagera nko kuri batanu inzu imwe mu bihe bitandukanye bamwumvisha ko itarafatwa kugira ngo abahe amafaranga”.

Yakomeje avuga ko ubu buryo babukoresha kugira ngo babone icyo batahana ku munsi bitewe n’uko buri mukomisiyoneri wese uranga inzu iyo ahuje uyishaka na nyirayo hari amafaranga aba agomba kwishyurwa.

Mugabo Eric utuye mu Murenge wa Rwezamenyo we ahamya ko hari n’abakomisiyoneri batahana amafaranga arenze ibihumbi 20 ku munsi, dore ko mu bice bimwe na bimwe uweretswe inzu yishyura umukomisiyoneri icya kabiri cy’ayo azajya yishyura iyo nzu buri kwezi.

Ati “Nzi abakora muri ubwo buryo benshi baba bagambiriye kubona amafaranga gusa, we arakujyana akakwereka inzu wayishima cyangwa ntuyishime ukaba umuhaye ibihumbi 2 akigenda yabona n’undi na we akayimugaruraho, na we akamuha andi, ku buryo iyo agize amahirwe abantu benshi yayijyanyeho ntibayishime ku munsi ashobora kuyungukamo n’amafaranga agera ku bihumbi 30.”

N’ubwo aba bakomisiyoneri baranga inzu zikodeshwa bashinjwa ubu butekamutwe, bamwe muri bo bavuga ko iyo ngeso idakwiye kubaturirwaho bose.

Hirwa Elias uranga inzu zikodeshwa ati “Eraga umukobwa aba umwe agatukisha bose! Kuba hari abatunzwe n’ubwo buryo si ko twese tumeze cyangwa dukora, kuko nkanjye mfite aho nkorera hazwi ku buryo n’abangana ari ho bansanga kandi bahaza bazi n’igiciro cyo kuranga inzu uko kiba cyifashe”.

Yarangije avuga ko ako kazi akamazemo imyaka igera ku 10 kandi kamutunze we n’umuryango we ariko yemeza ko muri iyi minsi hari abari kugenda bakangiriza ishusho kubera gushakisha amafaranga mu buryo budashoboka.

Mu Mujyi wa Kigali cyane cyane mu Karere ka Nyarugenge ahasanga urujya n’uruza rw’abakomisiyoneri batandukanye baranga inzu zo kugura gukodesha n’imodoka zo kugurisha ndetse n’ibikoresho byo mu nzu byakoze aho umubare munini w’abakora ako kazi ari abashomeri yewe batabifiteho ubumenyi bitewe n’uko baba batarabyize.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages