Mu buhamya yatanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, Mundanikure yagaragaje ko atajyaga yemera imvugo “abantu baratuburirwa, i Kigali haba abatekamutwe” kugeza bimubayeho.

Uko yakodesheje imodoka abatekamutwe

Tariki ya 15/12/2014, Mundanikure yakodesheje imodoka n’abantu atari azi neza ndetse biyitiriraga ko bakora mu kigo gikomeye muri Kigali cyita ku bana ariko ngo byaje kumubiza icyuya kuko baje kuyigurisha akanababura.

Mundanikure akimara kubona abantu bakodesha imodoka ye (taxi voiture) ku bihumbi 20 ku munsi bakitwara bakajya banigurira lisansi, yumvise nta gihombo ariko nyuma byabaye ibindi bindi.

Ati "Nakodesheje imodoka ku manywa y’ihangu saa saba, bari abantu bakeye ndetse babanza kumpa avanse. Banjyanye aho bakorera kugira ngo mpamenye ariko ntibatuma ninjira mu kigo imbere maze nyuma y’iminsi itatu mbashatse ngo banyishyure ndababura.”

Uko yitabaje Polisi (CID)

Uyu musaza w’imyaka 53 yitabaje urwego rwa Polisi rushinzwe iperereza(Criminal Investigation Departement) maze rutangira gushakisha iyo modoka, ariko igitangaje ni uko iyo modoka yaje kubonwa n’umwana we i Muhanga kandi bo barashakishirizaga ku mipaka ndetse no muri Kigali.

Ati”Ku itariki ya 26 Ukuboza 2014, imodoka yanjye abatekamutwe bari baramaze kuyigurisha, maze uwayiguze ataha ubukwe i Muhanga, Misa irangiye bagiye kwifotoza, baca ku rugo iwanjye, maze akana gato kari kagiye kureba aho amahoni avugira karayibona karayimenya.”

Icyo gihe Mundanikure yahise yitabaza CID maze uwaguze iyo modoka arayimwaka, hatangira gukorwa iperereza.

Nyuma yo gusanga uyu musaza yaribwe ngo Polisi yamuhaye imodoka ye ariko uwayiguze ntiyashirwa yitabaza inkiko.

Uko Mundanikure yakatiwe gufungwa imyaka itatu arengana

Ati “Byaje kujya mu manza maze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nkatirwa igifungo cy’imyaka itatu, ihazabu ya miliyoni umunani ndetse no kwamburwa imodoka kuko ba bajura bari barafashwe ariko bagahamya ko ari njywe wari wayibahaye ngo bayingurishirize maze nzongere nyiburane”.

Nyuma yo gukatirwa, ntiyacitse intege na we yarajuriye maze urukiko rw’Ikirenga rugaragaza ko arengana ruramurenganura.

Ati” Umucamanza yabajije umujura ati 'ese ko yagutumye kumugurishiriza imodoka, hari ku itariki zingahe ? kandi yagutumye saa ngahe'; umujura ati 'yantumye tariki ya 23 Ukuboza 2014 saa munani.'”

Ngo ibyo byatumye umucamanza amenya ko babeshya kuko bari baramaze kuyigurisha ari ku itariki ya 20 Ukuboza 2014.

Ikindi cyatumye Simeon atsinda ni uko mu gihe yandikiranaga n’abo yita abatekamutwe mu gihe yari agiye kubakodesha imodoka ye, banditse imibare 14 y’irangamuntu kandi igira imibare 16 ,ibi bikaba bigaragaza ko bari baragambiriye kumwiba.

Mundanikure avuga ko urukiko rw’Ikirenga rwamugize umwere,ku bw’ibyo, tariki ya 20/8/2015 rumuhesha imodoka ye, imyaka itatu yakatiwe ruyimuhanaguraho ndetse n’amande ya miliyoni umunani avaho.

Mundanikure Simeon aratanga inama

Mundanikure avuga ko abantu bose bakwiriye gushishoza kuko abatekamutwe bagwiriye.

Ati”mbere yo kugirana amasezerano n’umuntu,uba ugomba gushishoza kuko iyo utarebye neza ari wowe uba umunyamakosa kandi ukabihanirwa.”

Avuga ko urwo rugamba rwose yarwihanganyemo kubera kwizera Imana, bikaba byaramushoboje kwihangana agatsinda.

[email protected]