00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Baratabariza umwana wafunzwe akekwaho guhindura ibyangombwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 April 2014 saa 08:25
Yasuwe :

Kuri Station ya Polisi ya Muhima, mu mujyi wa Kigali, hafungiye umusore uzwi ku izina rya Arnaud uri mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko akurikiranweho guhindura ibyangombwa bivugwa ko yashakaga guhabwa umunani ku nshuro ya kabiri.
Amakuru aturuka mu nzego za Polisi yemeza ko uyu musore afungiwe kuri Brigade ya Muhima aho akurikiranyweho kuba yarahinduje ibyangombwa agatunga indangamuntu ebyiri nyuma yo guhabwa umunani wa mbere, bikaba byaraketswe ko ngo yaba ashaka uwa kabiri. (…)

Kuri Station ya Polisi ya Muhima, mu mujyi wa Kigali, hafungiye umusore uzwi ku izina rya Arnaud uri mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko akurikiranweho guhindura ibyangombwa bivugwa ko yashakaga guhabwa umunani ku nshuro ya kabiri.

Amakuru aturuka mu nzego za Polisi yemeza ko uyu musore afungiwe kuri Brigade ya Muhima aho akurikiranyweho kuba yarahinduje ibyangombwa agatunga indangamuntu ebyiri nyuma yo guhabwa umunani wa mbere, bikaba byaraketswe ko ngo yaba ashaka uwa kabiri.

Abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo Akarere ka Nyarugenge Arnaud akomokamo batanga ubuhamya butandukanye n’ibyo umwana akurikiranweho bavuga ko ashobora kuba yararenganye azizwa imitungo yasigaranye nyuma yo kubura abayeyi.

Bamwe muri bo bavuganye na IGIHE bagaragaje uko arengana kuko yafungishijwe na nyina wabo witwa Mwashiti ushinjwa n’uwo mwana kwikubira imitungo ya nyina akanagurisha imwe muri yo.

Bavuga ko nyina wa Arnaud bazi ku izina rya Sofia yapfuye akiri muto kandi ko yari afite amafaranga agaragara ku buryo ngo ari we wari utunze uwo mukuru we Mwashiti wanaje gusigara arera Arnaud akimara gupfa.

Nyuma y’urupfu rwa Sofia, Mwashiti yareze uwo mwana ariko ngo atangira kwigabiza imitungo yose ari na ko ayigurisha buhoro buhoro.

Umuturage umwe utarashatse ko izina rye risohoka mu kinyamakuru yagize ati “Nyina w’uyu mwana akimara gupfa yigeze kuremba cyane amara igihe kinini muri koma abantu bose bavuga ko agiye gupfa. Ubwo yari arembye Mwashiti yagurishije inzu n’imodoka Sofia yasize, ariko aza gutungurwa n’uburyo umwana yaje kugarura agatege akanava mu bitaro”.

Yakomeje agira ati “ Yashatse kugurisha indi sambu y’iwabo umwana amubwira ko atakwemera ko bongera kugurisha kuko n’ibya mbere babigurishije bigashira ntibagira n’icyo bamuha ibi byose bakaba barabikoze ari mu bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK”.

Uyu muturage akomeza avuga Mwashiti yaje kugira ngo ibyo umwana amubwira n’umukino agurisha iyo sambu, nibwo Arnaud yahise yitabaza inkiko ndetse biza kurangira amutsinze, ategekwa guhita yishyura imitungo yose yagurishije no gusubiza umwana ibya nyina.

Bivugwa ko ibi ari nabyo byaje no kuba imbarutso y’ifungwa ry’uyu mwana bivugwa ko uburwayi bwe abukomora ku Kuba yaravukanye SIDA ari nayo yahitanye nyina.

Bityo ubuhamya bw’abaturage bugaragaza ko umwana yashyizwe mu gihome kugira ngo atazakomeza kurengera uburenganzira afite ku mitungo y’ababyeyi be hakaba hanibazwa uburyo afatira imiti igabanya ubukana muri Gereza.

Kamana Issa yagize ati “ Benshi tuzi Sofia n’uburyo yari afite amafaranga, amazu n’ibindi kandi ari nawe wari utunze mukuru we ariko kubera inda y’iby’isi nta kindi ari umwana yasize uretse ko yamubujije kugurisha ibindi bintu gusa”.

Yakomeje asobanura ko uyu mwana ari na bo bajyaga bamugira inama babona nyina wabo akomeje kumuryamira mu burwayi n’agahinda yasigiwe n’ubupfubyi, yongeraho ko abacamanza bo bakoze neza bamurenganura mbere kuko bari bamworohereje mu bubabare asanganwe.

Aba baturage bavuga ko batazi umuntu waba warafungishije Arnaud ariko ibyangombwa akekwaho kugira akaba yarabishakiwe n’uwo nyina wabo. Umwe muri bo yagize ati “ Twamaze kumenya ko izi ndangamuntu yazishakiwe na nyina wabo n’umwana we w’umusore witwa Didier uba muri Tanzania…”

Uwitwa Omar na we yongeyeho ati “Iyo tubajije uwamufungishije ntidusibizwa! None se ko babeshya se ngo yifuzaga guhabwa umurage wa kabiri ko uwa mbere yari yarawuhawe yawuhawe nande ko nyina yapfuye?”

Abaturage benshi bazi uyu mwana barasaba ko ubuyobozi bwarenganura uyu mwana kuko bitagenze bityo ashobora gupfira muri gereza kuko hari ubufasha adahabwa kandi bukenewe.

Omar yagize ati “Barashaka ko apfiramo, none se ko bazi ko arwaye bakaba batamugemurira cyangwa ngo anywe imiti igabanya ubukana ko n’ubundi bazi ko ayifata barashaka iki uretse kwifuza ko yapfiramo bakabona uko batwara imitungo ye neza?.”

Imyirondoro yuzuye n’ibindi biranga Arnaud ntibyashyizwe mu nkuru kubera umutekano we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages