N’ubwo Ministeri y’Ubuzima (Minisante) ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta bakangurira abantu gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na SIDA, gutwara inda zitateguwe n’ibindi, hari bamwe bakora imibonano mpuzabitsina batikingiye kubera isoni zo kujya kugura agakingirozo.
Bamwe mu bagore/abakobwa n’abagabo/abasore mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE bavuga ko baterwa isoni no kujya mu iduka kugura agakingirizo.
Agakingirizo bakita andi mazina bakagatuma abana
Umwe mu bagabo baganiriye na IGIHE yavuze ko yandika ku rupapuro izina ry’agakingirizo ashaka, akagatuma umwana.
Ati “Bintera isoni kubera ko abantu bahita bamenya icyo ngiye gukora. Iyo ngashaka rero ndeba umwana ntuma, yaza nkamuhemba. Iyo ageze muri butike (Boutique) ahereza umucuruzi urupapuro mba nanditseho ubwoko bw’agakingirizo nshaka. Umwana we aba aziko ari umuti bamuhaye, ariko kandi iyo nabuze uwo ntuma nkorera aho nta kundi.”
Umugore na we utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Hari igihe umugabo/umusosore agusaba ko mubikora, yarangiza akakubwira ngo jya kugura agakingirizo yaje atakazanye. Bintera isoni nkemera ko dukorera aho. Rimwe na rimwe hari igihe umuntu ahakura imitezi cyangwa ugatwara inda atiteguye kubera isoni.”
Nk’uko abo twaganiriye bakomeje babivuga, ntawe ushobora kujya mu iduka cyangwa muri farumasi (Pharmacie) ahubwo bagenda bakise andi mazina. Amwe muri yo ngo ni umuti, imari, isukari, Bombo (Bonbon), akunyu n’ayandi atandukanye.
Mu mwaka wa 2013 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko buri minota 30 umuntu yanduye agakoko gatera SIDA mu Rwanda n’aho umwaka ugasiga abagera ku bihumbi 10 banduye aka gakoko.
Iyi minisiteri ivuga ko kugeza ubu Abanyarwanda 226,225 bakabakaba 3% banduye agakoko gatera SIDA (Mukande hano musome indi nkuru ibivuga).
Nk’uko imibare ibigaragaza, abagore nibo bibasiwe cyane n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA aho 3,6% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’aho 2,3% by’abagabo bakaba ari bo bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Umujyi wa Kigali ni wo ufite umubare munini w’ababana n’ubwandu ku ku ijanisha rya 7,3%, Intara y’Iburengerazuba 2,7%, Intara y’Amajyaruguru ifite abantu babana n’ubwandu bari ku kigero cya 2,5%, Intara y’Amajyepfo ifite abantu bagera kuri 2,4% naho mu Ntara y’Iburasirazuba ubwandu bukaba buri ku kigero cya 2,1%.



















TANGA IGITEKEREZO