00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Batewe inkeke na Sex Party na House Party, ibirori bikomeje kurarura urubyiruko

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 25 August 2015 saa 03:35
Yasuwe :

Bamwe mu babyeyi bo mu Mujyi wa Kigali bahangayikishijwe n’ibirori by’inzaduka byitwa “Sex Party” na “House Party” bikomeje kurarura urubyiruko rwiganjemo abana b’abakobwa rimwe na rimwe banabisamiramo inda zitateganyijwe.

‘Sex Party’ ni birori byitabirwa n’ingeri zitandukanye ziganjemo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, baba bambaye uko bashaka aho akenshi usanga bambaye imyenda igaragaza uko bateye.

Ababyitabira bahurira mu nyubako runaka y’umwe muri bo cyangwa se banakodesheje, bakanywa inzoga, bakabyina hakaba n’abakorana imibonano mpuzabitsina.

“House Patry” bn ari birori bitegurwa n’abana b’abakire bari mu biruhuko, bikaba bikorwa akenshi ababyeyi babo badahari, baragiye mu mahanga cyangwa ahandi mu biruhuko.

Sex Party na House Party biba ari ibirori byo kwinezeza kuzira kwiyumanganya

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko inzego z’ubuyobozi zari zikwiye kubihagurukira bitewe n’uko hari ababisoreza mu mibonano mpuzabitsina bikagira ingaruka mbi zitandukanye.

Musemakweli Olivier avuga ko hatagize ingamba zifatwa n’ubuyobozi mu guhagarika cyangwa kugebzura ibyo birori abana b’abakobwa benshi bazahangirikira.

Ati “Mbona bikwiye guhagarikwa kuko nta kamaro kabyo, ahanini ni ibirori kenshi na kenshi bitegurwa n’urubyiruko rugamije kwikoranira imibonano mpuzabitsina n’abakunzi babo cyangwa n’abandi bakobwa gusa”.

Gahamanyi Ange we avuga ko yatunguwe cyane n’ibyo yaboneye muri ‘House Party’ yigeze kujyamo i Nyarutarama mu mpera z’Umwaka wa 2014.

Ati “Sinzibagirwa na rimwe House Party nigeze kujyamo nkasanga abantu bari gusambanira mu bwiherero nta soni bafite”.

Yakomeje avuga ko yahise azinukwa ibyo birori bitewe n’uko n’abo yasanze basambana bataribaziranye ahubwo bamenyaniye muri uwo munsi mukuru.

N’ubwo abaturage benshi bagaragaza ko ibi birori bikwiye guhagarikwa, Umuvugizi wan Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Mbabazi Modeste avuga ko ibyo birori bitazwi ndetse Polisi itazi n’aho bikorerwa.

Yagize ati “Simbizi sinzi n’aho bikorerwa, ikindi sindumva n’icyo kirego nta na raporo yabyo mfite ku buryo twabikurikirana, ariko byagaragaye ko biteza ikibazo umuntu yabikurikirana akamenya icyakorwa kugira ngo bihagarikwe”.

Gusa n’ubwo abaturage bemeza ko mu Rwanda ibirori bya Sex Party bitari byamamara, bamwe mu bitabira House Party bemeza ko irangira ihindutse sex party bitewe n’uko usanga buri musore atahana umukobwa cyane cyane ko bamwe baba banasinze.

Ibirori nk’ibi bifite inkomoko mu bihugu byateye imbere, aho usanga ababyeyi bajya mu biruhuko bagasigira inzu abana babo bakuru, maze nab o bagatumira bagenzi babo bagasangira, bakinezeza.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages