00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Bifuza kumenya aho ibyo bamburwa babicururiza mu kajagari bijyanwa

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 25 May 2014 saa 09:58
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali batunzwe n’ubucuruzi bw’akajagari buciriritse bavuga ko bahora bibaza aho ibicuruzwa byabo birimo ibiribwa n’imyambaro bamburwa n’abashinzwe umutekano bijyanwa nyuma yo gugufatwa.
IGIHE yaganiriye n’abacururiza mu kajagari bayigaragariza ko bahora bagira amatsiko yo kumenya aho ibicuruzwa byabo bijyanwa kuko uwabyambuye adashobora kubikurikirana cyangwa ngo amenye byibuze iherezo ryabyo.
Niyoyita Zuberi umwe muri aba bacuruzi baba bibereye (…)

Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali batunzwe n’ubucuruzi bw’akajagari buciriritse bavuga ko bahora bibaza aho ibicuruzwa byabo birimo ibiribwa n’imyambaro bamburwa n’abashinzwe umutekano bijyanwa nyuma yo gugufatwa.

IGIHE yaganiriye n’abacururiza mu kajagari bayigaragariza ko bahora bagira amatsiko yo kumenya aho ibicuruzwa byabo bijyanwa kuko uwabyambuye adashobora kubikurikirana cyangwa ngo amenye byibuze iherezo ryabyo.

Niyoyita Zuberi umwe muri aba bacuruzi baba bibereye ku muhanda yabwiye IGIHE ko azi neza amakosa bakora yo gucururiza mu kajagari ariko akaba akijijiwe n’aho ibicuruzwa bifashwe bijyanwa nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano.

Niyoyita yagize ati “Rwose gucururiza mu nzira ni amakosa, ariko nyine nk’abacuruzi twibaza aho ibicuruzwa byacu bijyanwa nyuma yo gufatwa kuko hari n’ubwo ubona hafashwe ibiribwa nk’imineke n’ibindi bidashobora gutinda ukibaza aho bijyanwa akabiburira igisubizo”.

Yakomeje agira ati “Hari n’ubwo rwose dutungurwa no kubona umuntu yambaye imyenda yacu yafashwe tukibaza uko aba yarayibonye bikatuyobera”.

Umutoni Marie Chantal utuye mu Murenge wa Kimisagara nawe yagize ati “Hari igihe uba uri gucuruza ibiribwa nk’imineke cyangwa avoka, amatunda n’ibindi wafatwa bigahita bijyanwa ukibaza aho bijyanwe n’icyo bizakoreshwa bitewe n’uko bimara iminsi mike bikabora akabiburira igisubizo”.

Yakomeje agira ati “Iyaba byajyaga bihabwa nk’impfubyi cyangwa abatishoboye tukabimenya ntacyo byari kujya bidutwara kuko tuba tubizi.”

Umuvugizi wa Polisi Supt Modeste Mbabazi mu kiganiro na IGIHE yagaragaje aho ibi bicuruzwa bifatirwa mu muhanda bijyanwa nyuma yo gufatwa.

Supt Mbabazi yagize ati “ Ibintu bifatirwa mu kajagari bijyanwa kuri za Stasiyo za Polisi zegereye aho biba byafatiwe, ndetse iyo bimaze kuba byinshi Akarere byafatiwemo niko kamenya aho bigomba kujyanwa yaba kubifashisha abatishoboye, impfubyi cyangwa se impunzi kuko ariko kamenya abantu baba bakwiye gufashwa”.

Yakomeje agira ati “Hemeranijwe ko ibintu bibora nk’ibiryo byitwa umwanda bijyanwa mu mwanda mu kimoteri kiri i Nduba muri Gasabo kuko nta muntu uba ukwiye kubihabwa bitewe n’uko biba bitujuje ubuziranenge, naho ibijyanye n’imyambaro ni Akarere kamenya abo kaba gakwiye kubifasha”.

SSP Mbabazi yakomeje asaba abaturage kutagira umuntu n’umwe bajya baha ruswa bitwaje ko ari umupolisi kuko n’ubucuruzi baba barengera ubwabwo butemewe, ahubwo bagatungira Polisi agatoki uwaba ashatse kubaka ruswa .

Bamwe mu bibaza aho ibicuruzwa bakwa bijyanwa

Bruno Rangira ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali yemeje ko ibifatwa bihabwa abatishoboye.

Rangira yagize ati “Ibintu bifatwa byose ni uturere duteganya abo bikwiye guhabwa kuko aritwo tuba tuzi abantu babaye kurusha abandi, bikunze guhabwa ibigo by’impfubyi, impunzi n’abakene. Ibi kandi bikurikinwa na ba n’abayobozi b’uturere biba byafatiwemo.”

Nubwo abacururiza mu kajagari bemeza ko ibyo bakora ari amakosa, bagaruka ku mibereho yabo bemeza ko biyemeza kubikora bazi ko bitemewe kubera ko nta gishoro gifatika baba bafite cyabafasha kuva ku muhanda bagakorera mu maduka cyangwa ahasobanutse bashobora gusorera.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwemeza ko Gahuda ya “Gira Ubucuruzi” ari igisubizo cyabonetse mu kuremera abacuruzi bari mur iki kigero bakaba bashobora kugera ku kigero gishimishije.

Byitezwe ko umwaka wa 2014 uzarangira abacuruzi baciriritse basaga 2 000 bamaze guhabwa igishoro gifatika muri Gahunda ya Gira ubucuruzi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages