Abo baguzi bavuga ko ibyo bicuruzwa bikunze ku boneka mu nijoro, byiganjemo amakaroni , mayonese, ibisuguti, ibiryo byo mu bikombe, imitobe hamwe na Yaourt bivugwa ko byarengeje igihe.
Nubwo kuri ibi bicuzwa haba handitseho itariki bizarangiriraho (date d’expiration) bamwe mu babigura ngo hari igihe batibuka kuyireba, bakabyibuka bageze mu rugo , rimwe na rimwe bagasanga yararenze.
Dusenge Thomas, ni umwe mu bemeza ko ibi bicuruzwa biba byararengeje igihe. Yagize ati ‘ Navuye ku kazi nimugoroba , nyura imbere y’isoko rya Nyarugenge, mpasanga abadamu bacuruza ibisuguti, ndabigura kuko nabonaga biri ku giciro giciriritse ugereranyije n’uko bigura mu maguriro agezweho. Sinibutse kureba igihe bizarangirira, ngeze mu rugo nibwo narebye mbere yo guha abana nsanga byararengeje igihe.’
Uwamariye Nadine, nawe yemeza ko yaguze imitobe(jus) agasanga yararengeje igihe. Yagize ati ‘Umutobe ubusanzwe ugura amafaranga 800 cyangwa 700 bitewe naho uwuguriye . Njye bariya bacururiza mu muhanda numvise bavuga ngo ‘Poromosiyo’ gura jus ya [...] ku mafaranga 500, maze nanjye si ukugura ndarangura. Nageze mu rugo ndebye itariki nsanga byarengeje igihe.’
Nk’uko bamwe mu bacuruza ku muhanda, bazwi ku izina ry’abazunguzayi babitangarije IGIHE, ngo bagirira icyizere abo baranguraho ku buryo batajya bibuka kureba igihe igicuruzwa baranguye kizarangirira.
Umwe mu bazunguzayi utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati ‘Njye sinakwibuka kureba niba ibyo ndanguye byararangiye. Nta duka ngira ngo leta izaza kungenzura. Umukiriya niwe ukwiye kujya abireba.’
Umuyobozi w’agashami gashinzwe amabwiriza y’ubuziranenge mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzinanenge, RSB, Nzaire Philippe, avuga ko batagenzura ibicururizwa mu muhanda, ariko akemeza ko ibicururizwa ku muhanda nta buziranenge biba bifite.
Yagize ati ‘Igenzura ryacu hari aho ritagera, mu muhanda mu mabutike mato mato , aho sitwe tubagenzura ibyo birebwa n’inzego z’ibanze. Hari ibicuruzwa biba bitagomba kujya ku zuba , hari ibigomba kubikwa muri frigo [...]ariko ugasanga biracuruzwa ku muhanda, biriya nta buzirange biba bifite. Nkaba nsaba abanyarwanda kujya bashishoza mbere yo kugura.’
Akomeza avuga ko abacuruzi bagurisha ibicuruzwa baziko byarengeje igihe baba bica ubuzima bw’abanyarwanda, akaba asaba buri wese ugize aho abibona kujya ahamara kuri telefoni numero 3250 ya RSB , itishyurwa agatanga amakuru .



















TANGA IGITEKEREZO