Ubuyobozi bw’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye “BRALIRWA” rwifurije abarwayi ba CHUK Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2015 ,bubaha inkunga ya miliyoni ebyiri n’ibikoresho by’isuku.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2014, aho ubuyobozi bw’uruganda Bralirwa bwashyikirije abarwayi ibikoresho by’isuku birimo amavuta yo kwisiga , impapuro zibinda abana n’abagore (pampex na cotex), umuti w’amenyo. Batanze n’amata y’abana bongeraho sheke (cheque) ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyiramanywa Odette ukomoka mu karere ka Gatsibo yabwiye IGIHE ko yishimye cyane kubona hari abantu bazirikana abarwayi bakabagenera ubufasha. Ati “Kubona hari abantu banyibuka biranshimishije rwose, tuba twihebye ariko ubu turishimye. Imana ibahe umugisha”.
Ntahondi Edouard ni umusaza w’imyaka 63 amaze amezi atanu mu bitaro, yatangaje ko yishimiye ubufasha ahawe kuko biba bitoroshye ko abantu bo muri Gatsibo aho akomoka bamugeraho buri gihe.
Mukansonera Cecile we amaze ibyumweru bitatu abyaye abazwe ati” Ndishimye cyane amavuta y’umwana yari yashize nibazaga uko nyabona ariko abagiraneza baramfashije,barakoze rwose”.
Bralirwa yari iserukiwe n’umuyobozi mukuru wayo, Jonathan Hall, yagize ati: Dusanzwe dukora ibikorwa bitandukanye mu gihugu dufasha abaturage, si ubwa mbere dufasha abarwayi ba CHUK. N’uyu munsi twahisemo kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya mu kubasura no kubagenera impano z’ibikoresho by’isuku na sheke ya miliyoni ebyiri “
Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK Dr Hategekimana Theobard yashimiye BRALIRWA, avuga ko CHUK isanzwe yakira abantu bafite ibibazo bikomeye cyane by’uburwayi , bamwe bagatinda ku buryo imiryango yabo iba itakibageraho. Yagize ati ” ibikoresho by’isuku ni ingenzi kuko hari ababa baratinze hano batagifite ubageraho.Sheke ya miliyoni ebyiri duhawe nayo izadufasha gutoranya ababa barabuze ubwishyu bw’ibitaro bishyurirwe”.
Abarwayi bahawe ibikoresho ni ababyeyi, abana ndetse n’abagize impanuka bakabagwa. Umuyobozi mukuru wa BRALIRWA yavuze ko kuva BRALIRWA yatangira gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1959 ikora ibikorwa byinshi byo gufasha abaturage mu nzego zitandukanye, akaba ariyo mpamvu batekereje kwifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya wa 2015 abarwayi bari muri CHUK .
Mu bikorwa ikora byo gufasha umuryango nyarwanda harimo gutera ibiti ku mashuri, itera inkunga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu rwego rwo kuzamura abahanzi n’ibindi bikorwa byo gufasha Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO