00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Dutemberane ku isoko tumenye uko ibiciro by’ibiribwa bihagaze (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 22 March 2020 saa 09:59
Yasuwe :

Nyuma y’aho bigaragaye ko abacuruzi bamwe bongereye ibiciro by’ibiribwa kubera kwakira abikangaga ko ibicuruzwa bishobora kubura muri iyi minsi, bakirukira ku maduka n’amasoko batanguranwa guhaha; Leta yatanze ihumure ku ngamba zashyizweho zo guhangana n’abazamura ibiciro.

Usibye abagenzuzi bari kuzenguruka hirya no hino bagenzura abacuruzi bazamuye ibiciro bakanabafatira ibihano, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko hashyizweho ibiciro fatizo ku bicuruzwa by’ibanze mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’umuguzi.

Yagize ati “Impamvu hashyizweho ibiciro fatizo ku bicuruzwa by’ibanze ni ukugira ngo barengere inyungu z’umuguzi muri iki gihe abacuruzi bari kuririra kuri Coronavirus bakazamura ibiciro.”

Minisitiri Hakuziyaremye yatangaje kandi ko hashyizweho ingano ntarengwa z’ibyo umuguzi atagomba kurenza mu rwego rwo kwirinda ko ibicuruzwa bibura ku isoko bikaba byatuma ibiciro bizamuka cyane.

Abacuruzi basabwe kudatanga ibicuruzwa birengeje nibura ibilo bitanu, mu kwirinda ko ibiribwa byaba bike ku isoko bikaba byanavamo kuzamuka kw’ibiciro.

Minisitiri Hakuziyaremye yasobanuye neza ko nubwo imipaka yafunzwe n’ingendo hagati mu gihugu zahagaritswe, ibikorwa byo gutwara ibicuruzwa byaba ibyinjizwa mu gihugu cyangwa ibyambukiranya uturere byo bikomeza nk’ibisanzwe.

Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwijeje ko hari ibyo kurya bihagije ndetse ko mu gihe cyashyizweho nta mpungenge z’uko ibyo kurya bizashira ku isoko.

PSF yahagurukiye abacuruzi bo Burasirazuba bari guhenda abaguzi muri ibi bihe byo kurwanya Coronavirus, aho kuri ubu yatangiye igenzura rizakorwa mu turere twose tw’iyi ntara hamijwe kureba ko amabwiriza abacuruzi bahabwa yubahirizwa.

Ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali, abacuruzi bongeye gusabwa gushyira ahagaragara ibiciro by’ibyo bacuruza byose ku buryo nta muguzi uzahendwa muri ibi bihe.

Ku wa 16 Werurwe 2020 nibwo MINICOM yasohoye itangazo risobanura ko hari abacuruzi bamwe bitwaje ko igihugu kirimo guhangana na Coronavirus bakuriza ibiciro, ibihanangiriza ko bitemewe kandi ko uzabifatirwamo azahanwa.

Hari abarenze ku mabiriza ndetse mu bugenzuzi bwo kureba uko byubahirizwa abarenga 54 barafashwe barahanwa bose hamwe baciwe Miliyoni enye n’ibihumbi 380 by’amafaranga y’u Rwanda.

Hari abacuruzi kandi bari batangiye gushyira ibicuruzwa mu bubiko ngo bategereze ko ibiciro bizamuka ngo bazabone kubicuruza. Uwo mwanzuro bawufashe babanje kugenzura ibyo abacuruzi bafite mu bubiko kugira ngo n’ubundi batabika ibicuruzwa.

Kuri iki cyumweru tariki 22 Werurwe 2020 iyo Minisiteri yasohoye irindi tangazo noneho ryerekana ibiciro byo kuranguriraho, iby’ikilo kimwe n’ingano y’ibyo umuguzi yemerewe guhaha.

Amasoko acuruza ibiribwa ni hamwe mu hantu hatafunzwe mu gufasha abantu gukomeza guhaha no kubona ibibatunga. IGIHE yatembereye mu masoko atandukanye arimo irya Kimironko, isanga ubucuruzi bukomeje ndetse hashyizweho ibiciro bihamye hagamijwe kudahenda abakiliya.

Abanyarwanda bakomeje gusabwa ubufatanye bwo kwita ku ngamba zashyizweho. Ku bijyanye no guhaha abantu ngo bagomba kujya ku mirongo isiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi hanyuma umaze guhaha agasohoka undi akinjira bityo bityo.

Amavuta ari mu bicuruzwa byiyongereye igiciro ku isoko ry'u Rwanda ahanini kubera ingaruka za COVID-19
Litiro y'amavuta iri kugura 700 Frw
Litiro y'amavuto ya Neo, yo igura 1700 Frw mu gihe andi yose asigaye agura 1800 Frw
Ibishyimbo biri kugura 800 Frw ku kilo
Ibishyimbo by'amabara biri kugura 900 Frw ku kilo
Soya iri kugura 700 Frw ku kilo
Ubunyobwa ni ibihumbi 2000 Frw ku kilo
Abacuruzi b'ibiribwa bafite abakiliya muri iyi minsi kubera ingamba zafashwe zo kurwanya Coronavirus
Abacuruzi baba bambaye ibibafasha kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Abanyarwanda bakomeje guhaha ibiribwa bitandukanye
Ibitunguru biri kugura amafaranga 800 ku kilo
Ikilo cy'indimu ni 800 Frw
Mu 2019/2020 umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wazamutseho 5%
Inanasi ziri kugurishwa hagati ya 500 Frw na 600 Frw
Umuneke umwe uri kugura 150 Frw
Umwe mu baguzi bahahiraga mu isoko rya Kimironko
Amagi ari mu biribwa bishobora kubikika
Amashaza ari kugura 1200 Frw ku kilo
Ibirungo bitandukanye- ibyinshi muri byo bigura 50 Frw
Ikilo cy'indangara kiri kugura 1100 Frw
Intoryi zishyirwa mu mifungp, umwe ugura 100 Frw
Inyanya ni kimwe mu byahashywe n'abatari bake- Ikilo ni 1000 Frw
Isombe isekuye iri kugurishwa 700 Frw
Karoti ziri kugurishwa 500 Frw ku kilo
Poivron ziri kugura 600 Frw ku kilo
Sorwatom iri kugurishwa amafaranga 200 Frw
Sauce tomate iri kugurishwa 250 Frw
Chou-fleur ni 500 Frw
Ibitunguru ni 800 Frw ku kilo- aka kabase gapima ibilo bine
Igihaza kimwe kiri kugura 2000 Frw
Ikilo cy'imiteja ni 500 Frw
Ikilo cy'isukari kiri kugura 900 Frw
Inyanya nazo bapima ku munzani
Tungurusumu iri kugurishwa hagati ya 2000 Frw ba 2500 Frw ku kilo
Abacuruza ibiribwa bemerewe gukomeza gukora kugira ngo Abanyarwanda babashe guhaha
Ibijumba biri kugura 250 Frw ku kilo
Ibiribwa bitandukanye birimo Umuceri, Kawunga n'isukari bikenerwa cyane n'Abanyarwanda
Ikilo cy'imyumbati ni 250 Frw
Kawunga iri kugura 900 Frw
Umusaruro w'umuceri na wo waguye hasi
Ikilo cy'ibitoki kiri kugura 250 Frw
Umusaruro w'ibirayi waragabanutse mu gihembwe cya mbere cy'umwaka ushize

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages