00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ese koko bamwe mu bubaka imiturirwa batangwaho ibitambo na ba nyirayo?

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 24 January 2015 saa 06:32
Yasuwe :

Kubera imfu za hato na hato z’abafundi cyangwa abahereza ba bo mu gihe bubaka imiturirwa mu Mujyi wa Kigali, bamwe bamaze kuremwamo ubwoba n’abababwira ko abakire (ba nyiri iyo miturirwa) babatangaho ibitambo ngo inzu za bo zizabahire nizuzura.
Kuwa 28 Kanama 2014, mu muturirwa wubakwa hafi y’ahahoze ETO Muhima hatoraguwemo umurambo wakekwaga kuba umazemo icyumweru, ukaba wari uw’umwe mu bakozi wahanutse mu nzira igenewe kunyuzwamo “Lift” (icyuma kizamura kikanamanura abantu n’ibintu). (…)

Kubera imfu za hato na hato z’abafundi cyangwa abahereza ba bo mu gihe bubaka imiturirwa mu Mujyi wa Kigali, bamwe bamaze kuremwamo ubwoba n’abababwira ko abakire (ba nyiri iyo miturirwa) babatangaho ibitambo ngo inzu za bo zizabahire nizuzura.

Kuwa 28 Kanama 2014, mu muturirwa wubakwa hafi y’ahahoze ETO Muhima hatoraguwemo umurambo wakekwaga kuba umazemo icyumweru, ukaba wari uw’umwe mu bakozi wahanutse mu nzira igenewe kunyuzwamo “Lift” (icyuma kizamura kikanamanura abantu n’ibintu).

Mbere na nyuma y’urupfu rw’uwo mukozi, hagiye havugwa izindi mfu z’abahanutse ku miturirwa cyangwa abafatwa n’amashanyarazi, ndetse no mu cyumweru gishize, havuzwe inkuru y’undi musore wishwe n’imashini iponda sima (Ciment), ubwo sebuja yari amubwiye kujyamo ngo ayisukure, nyuma akaza gukanda aho bayakiriza abishaka cyangwa atabishaka, ariko igasya uwo musore.

Aha ni muri Kanama 2014 ubwo hatoragurwaga umurambo w'imikozi

Ibi byatumye benshi bakomeza kwibaza abo bapfa cyangwa abandi tutavuze bahanuka bakavunagurika ntibapfe, niba biba ari impanuka zisanzwe cyangwa niba koko baba ari ibitambo batambwemo na ba nyiri ayo mazu baba bubaka, ibi bikaba ari byo bitera impungenge abafundi n’abahereza ba bo.

Umuyede witwa Biziyaremye Callixte, we avuga ko iyi mvugo amaze kuyimenyera, ariko akavuga ko yiyongereye nyuma y’aho hari abantu bagiye bapfa bari kubaka.

Umufundi witwa Kanamugire Vianney yagize ati “Bitewe n’uko hari inyubako zijya kuzura wenda hari umuntu wahanutse cyangwa imashini ikamusya agapfa, hakaba n’abahavunikira, usanga hari abavuga ko banyiri aya mazu tuba twubaka baba badutanzemo ibitambo, kandi wenda byakozwe n’Imana”.

Icyakora abenshi mu bubaka muri iyo miturirwa ntibahamanya n’abavuga ibyo gutambwamo ibitambo, aho basanga abavuga ibyo ari abatemera Imana, bagahamya ko abapfa cyangwa abavunika biba ari impanuka nk’izindi.

Undi waganiriye na IGIHE.com ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Ubwo hano hepfo hafi y’ahahoze ETO Muhima hari ikizu kinini kiri kubakwa hapfuye umuntu bahise bavuga ko nyine ari nk’igitambo, ko nta nzu ijya yuzura ntamuntu upfuye, ariko jye nahise numva bivugwa n’abantu batemera imana gusa, kuko buri kintu ni yo igena ko kiba”.

Benshi mu bavuga ko abagwa muri izo mpanuka igihe bubaka baba ari ibitambo, babitwerera ko bamwe mu bazubaka baba ari abanyemari, bafite amafaranga menshi, bikavugwa ko aba ari ayo bahabwa n’icyitwa Illuminati” cyangwa se izindi mbaraga zitirirwa ko zituruka ikuzimu.

Gusa kuba hari n’abapfa bubaka insengero, cyangwa bubaka inzu ntoya zo kubamo, bituma bamwe bahera mu rujijo ku kugira icyo bemeza ku kuba niba koko abahitanwa n’impanuka bagize igihe bubaka imiturirwa, baba batanzwemo ibitambo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages