00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Gusubira ibwana kw’abakuze ntibivugwaho rumwe

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 26 September 2015 saa 12:21
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali ntibavuga rumwe ku ngeso zisigaye zigaragara muri bamwe mu basheshe akanguhe nko gukundana n’abakiri bato, imyamabarire idahwitse, kujya mu tubyiniro, gutereka ubwanwa ku basaza n’izindi zikitirirwa gusubira ibwana(retour d’age).

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, bavuga ko basigaye bibaza cyane icyo gusubira ibwana ari cyo nyuma yo kubona ingeso nyinshi zisigaye zigirwa n’abakuze zikabyitirwa.

Bizimana Jean Marie utuye mu Murenge wa Nyarugenge, avuga ko atabasha kwiyumvisha uburyo hari imyitwarire abona irangwa mu bakuze mu gihe bizwi ko isanzwe igaragara mu rubyiruko.

Yagize ati, “Hari igihe usanga umusaza w’imyaka 56 ari gutereta umwana w’umukobwa w’imyaka 18 cyangwa se ari mu kabyiniro bakakubwira ngo ari muri retour d’age, ibyo arimo akora ntiyabikose mu buto bwe ukumirwa.”

Munezero Ramazani w’imyaka 27 we avuga ko nyuma y’aho amenye ko gusubira ibwana birangwa n’ibikorwa umuntu akora yarakuze, atakoze ari umusore, yahisemo guhindura imyitwarire mu buzima bwe.

Ati “Ubu nsigaye nanjye numva natereta abakobwa cyangwa nkajya muri bya bindi bita ko ari iby’isi mu gihe mbere ntabyitagaho cyane kugira ngo nanjye ntazisanga ndi nk’abasaza nsigaye mbibonamo muri iki gihe.”

Uko abaganga bafata ibyo gusubira ibwana

Gasana Udahemuka Magnus, ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya CHUK, agaragaza ko icyo rubanda bita “retour d’age” mu kiganga babyita “Regretion.”

Gasana yagize ati “Regretion”cyangwa se “Retour d’age” nk’uko babyita ni igihe umuntu ukuze asubira inyuma mu mikurire yo mu mitekereze imigenzereze n’imyitwarire bye.”

Umuntu asubira ibwana ku myaka ingahe?

Gasana ati “Usanga bitangirira mu myaka 45 kuzamuka niho hahandi usanga umusaza atangiye gushakisha udukumi tw’imyaka 17 cyangwa yambaye ipantaro ireretse, yateretse ubwanwa ari wa muntu waguze imodoka bitari mu rwego rwo kugira ngo iteze umuryango we imbere ahubwo ari ukugira ngo imufashe kubona twa dukumi.”

Yakomeje agira ati, “Naho ku bakecuru usanga iyo bari muri ibyo bihe umuzanira nk’igitenge akababara kubera ko utamuzaniye ijipo cyangwa se ugasanga ari wa muntu wikundira udusore ku buryo iyo afite imodoka ari two tumutwara kandi atarabikoze mbere akiri muto.”

Gasana Udahemuka ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri CHUK

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages