Mu kiganiro na Televisiyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 2 Kanama 2105, Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko amajyambere agira uruhare rw’ibanze mu nkongi z’umuriro.
Asobanura amajyambere uburyo agira uruhare muri izo nkongi, yavuze ko inyubako ngari zizamurwa zishyirwamo itsinga z’amashanyarazi, zikanahuriramo abantu benshi bishobora kuba intandaro y’inkongi y’umuriro.
Yongeyeho ko amashuri yubakwa ari amajyambere aba yiyongera, ati “Ni byiza ko tugira amajyambere ariko tugomba no kurushaho kugira ingamba mu kurwanya ingaruka zituruka muri yo’’.
Yagaragaje ko amazu manini, amashuri, amaduka, amahoteli n’ibindi bikorwa bigaragaza amajyambere ari byo bikunze kwibasirwa n’izo nkongi.
Yagize ati “Amajyambere atuma inkongi z’umuriro zikomeza kwiyongera, ariko ntawavuga ngo arayarwanya kugira ngo inkongi zicike, kuko no mu bihugu byateye imbere iki kibazo baragifite’’.
Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali inkongi z’umuriro buri mwaka nibura haboneka 80, mu ntara imwe imwe hakagaragara 3 cyangwa 4, ibyo ngo bigasobanura ko iterambere riri i Kigali ribifitemo uruhare.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Dr. Jean Baptiste Nsengiyumva, yavuze ko hari ingamba zashyizweho na Leta zigamije guhangana n’inkongi z’umuriro zirimo ubukangurambaga n’izindi.
Umusesenguzi wa Politiki mpuzamahanga, Iglesias Mugabo, yanenze bikomeye abashinzwe guhugura avuga ko n’ubwo amabwiriza ahari ariko atagezwa ku baturage.
Agendeye ku bunararibonye afite mu mirimo ijyanye no guhangana n’inkongi z’imiriro yakoreye mu bihugu byateye imbere nk’u Bwongereza yavuze ko u Rwanda rukeneye ikigo kihariye gishinzwe ibijyanye n’inkongi.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze kugira imbaraga zo guhangana n’inkongi bitandukanye na mbere ijyaho mu mwaka wa 2000 yari ifite imodoka ebyiri zibishinzwe mu gihugu cyose.
Yavuze ko kugeza ubu bafite imodoka 12 zishinzwe no kuzimya ndetse ko bafite imodoka imwe ifite ubushobozi bwo kuzimya muri nyubako ya 20 “Etage” no gutabara abarimo.
Inkongi z’umuriro mu Rwaanda zatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2012 aho byatangajwe ko impamvu nyamukuru ari iterambere ndetse n’intera Itangazamakuru rimaze kugira aho rigira uruhare mu kumenyekanisha ibyabaye.
Rutikanga Paul
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO