00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hafunguwe ikigo cy’ikoranabuhanga gifasha abivuza hanze

Yanditswe na

Bukuru Jc

Kuya 26 January 2015 saa 10:17
Yasuwe :

Sosiyete y’abanyarwanda B Connect yatangije uburyo bwo kugabanya imvune z’abakenera serivisi z’ubuvuzi mu Buhinde, hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti mu guhuza umurwayi na muganga imbona nkubone.
Ubu buryo bwatangijwe burareba abashaka kwereka uburwayi bwabo inzobere z’abaganga bo mu Buhinde, kugisha inama,gusaba umwanya wo kubonana (Rendez-vous) n’izindi.
Uretse abarwayi, abaganga basanzwe bavura mu Rwanda nabo ubu buryo buzabafasha kungurana ibitekerezo na bagenzi babo, (…)

Sosiyete y’abanyarwanda B Connect yatangije uburyo bwo kugabanya imvune z’abakenera serivisi z’ubuvuzi mu Buhinde, hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti mu guhuza umurwayi na muganga imbona nkubone.

Ubu buryo bwatangijwe burareba abashaka kwereka uburwayi bwabo inzobere z’abaganga bo mu Buhinde, kugisha inama,gusaba umwanya wo kubonana (Rendez-vous) n’izindi.

Uretse abarwayi, abaganga basanzwe bavura mu Rwanda nabo ubu buryo buzabafasha kungurana ibitekerezo na bagenzi babo, hagamijwe gusangira ubumenyi kugira ngo abarwayi barusheho guhabwa serivisi zinoze.

Ushobora kuba urwariye i Kigali ugasuzumwa n'umuganga uri mu Buhindi cyangwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Umuyobozi wa B Connect Mbabazi Jean Paul avuga ko aho iterambere mu ikoranabuhanga rigeze, bidakwiye ko abantu bagomba gukora ingendo ndende bajya kubonana na ba Dogiteri, bityo bahisemo ubu buryo bubafasha kuvugana imbona nkubone bidasabye ko hagira uva mu gihugu cye.

Yagize ati “Ubu ni uburyo bwo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu gusubiza ibibazo umuryango nyarwanda ufite.Ubu umurwayi ukeneye kubonana na muganga aza hano tukamufasha kubonana n’umuganga yifuza, bakagira umwanya wisanzuye wo kuganira…kandi byose bigakorwa yibereye hano.”

Mbabazi yemeza ko uretse kuba bazafasha abarwayi bafite uburwayi bwananiranye mu Rwanda, ubu buryo buzafasha abaganga b’abanyarwanda kugirana imikoranire ya hafi na bagenzi babo bo mu Buhinde kuko bazajya bavugana mu buryo bworoshye.

Umurwayi arimo gusuzumwa na muganga barebana kuri internet

Nyuma yo kwereka muganga uburwayi bwe, Umwe mu barwayi twahasanze yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba mu Rwanda hasigaye hari uburyo buborohereza kubonana n’abaganga bo mu mahanga hatabayeho gukora ingendo ndende babasangayo.

Yagize ati “Nakoze impanuka ya moto mvunika ukuboko ku buro bukomeye.Nyuma yo kwivuza hano mu Rwanda nari naje kuvugana na muganga wo mu buhinde ngo menye niba ari ngombwa ko nakomeza kwivuza cyangwa niba ndi koroherwa.Nishimiye ko tuvuganye rero kandi yansuzumye bingana n’uko naba nagiyeyo.”

Syed Zia Akhtar, Umuyobozi mu bitaro Global Hospitals bikorana n’iyi sosiyete y’abanyarwanda, yabwiye abanyamakuru ko ibitaro byabo byiteguye kunganirana n’ibyo mu Rwanda mu guhashya uburwayi.

Syed yemeza ko ubufatanye n’abanyarwanda buzakomeza kwaguka, ndetse ngo abaganga bo mu buhinde bakazajya bagira igihe cyo kuza mu Rwanda gukora ibikorwa by’ubukangurambaga mu buvuzi.

B Connect ikorana n’ibitaro bisaga bitanu bikomeye mu Buhinde, kandi ngo izakomeza kwagura imikoranire n’ibindi bitaro byo hirya no hino ku isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages