00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hagaragajwe ibibazo bikwiye gushakirwa umuti mu Ngo Mbonezamikurire y’Abana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 October 2023 saa 01:51
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko hari ibibazo birimo ibishingiye ku isuku n’isukura mu Ngo Mbonezamikurire z’abana bato mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ibi bibazo byagaragajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023, ubwo Umujyi wa Kigali wizihizaga umunsi wahariwe Imbonezamikurire y’Abana Bato (ECD Day).

Ni igikorwa cyabimburiwe no gusura ingo mbonezamikurire zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali zirimo urw’icyitegererezo rw’i Karama mu Murenge wa Kigali ndetse n’urwegereye aho abantu bakorera hafi ya Car Free zone mu Mujyi wa Kigali.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko mu ngo mbonezamikurire hakigaragaramo ibibazo bitandukanye bijyanye no kurinda no kurengera umwana n’isuku n’isukura.

Hanagaragajwe ko abana bafite ubumuga bajyanwa mu ngo mbonezamikurire bahura n’ikibazo cy’uko bahabwa ibiryo batabasha kurya. Hari n’icy’uko ababyeyi bamwe bohereza abana muri izo ngo ntibabakurikirane ahubwo bakabiharira ababitaho.

Umuyobozi ukuriye ishami y’ubushakashatsi muri RGB, Dr Félicien Usengumukiza yagize ati “Urebye ibibazo bigaragara muri za nkingi eshatu dupima ku bijyanye n’ingo mbonezamikurire. Inkingi yo kurinda no kurengera umwana ni yo twabonye iri hasi n’indi y’isuku n’isukura cyane cyane ku bikorwaremezo by’amazi n’ubwiherero."

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali hari ingo mbonezamikurire zisaga 1550 ndetse zicyiyongera mu rwego rwo kwegereza abana gahunda z’uburere buboneye.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko Leta y’u Rwanda mu cyerekezo cyayo cya 2050 cyane cyane mu nkingi yayo yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ishyize imbaraga ku buzima bwiza bw’umwana.

Yakomeje avuga ko ingo mbonezamikurire y’abana bato ari imbumbe ya serivise zikomatanyije zihabwa umwana kuva agisamwa kugeza agize imyaka itandatu harimo n’izihabwa ababyeyi n’abarezi hagamijwe ko akura mu gihagararo, mu bwenge no mu mibanire ye n’abandi.

Kugeza ubu mu gihugu hose habarirwa ingo mbonezamikurire 31169 zirimo izikorera hafi y’inzego z’imirimo, iz’icyitegererezo n’izishamikiye ku mashuri.

Abana bo mu Rugo Mbonezamikurire rw'i Karama bahabwa indyo yuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages