00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe uko ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kwita ku bana

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 17 December 2015 saa 09:46
Yasuwe :

Mu irushanwa, Hackathon, ryo guhemba abahize abandi mu kugaragaza ikoranabuhanga rifasha kwita ku burenganzira bw’umwana, abahataniraga ibihembo bagaragaje ko uburenganzira bw’umwana bushobora kubahirizwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagendewe ahanini ku ngamba nshya z’iterambere rirambye(SDGs).

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, (MYICT).

Mu matsinda atanu yahataniraga ibihembo, abiri gusa niyo yahembwe ibikoresho by’ikoranabuhanga, birimo mudasobwa na telefone zigezweho.

Itsinda ryegukanye umwanya wa mbere rigizwe n’abana batanu bacyiga mu mashuri yisumbuye mu ishami ry’ikoranabuhanga, rikaba ryarakoze ikorabuhanga ryitwa ‘Bright Generation’ rifasha ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana babo ku mashuri atandukanye, ndetse bagahabwa raporo y’imyitwarire yabo.

Umwe mu bagize iri tsinda, Pamphile Ineza, yabwiye IGIHE ko ubu buryo bugamije guteza imbere uburenganzira bw’umwana, hashingiwe ku ‘Ntego Nshya z’Iterambere Rirambye’ (SDGs).

Ati” Ubu buryo kandi buzafasha umwana kumenya uburenganzira bwe, ndetse n’uko yabuharanira mu gihe yabwambuwe, kugira ngo abashe kwiga neza.”

Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Didier Nkurikiyimfura, yavuze ko iki gikorwa cyo gushyiraho aya marushanwa bizafasha guteza imbere uburenganzira bw’umwana.

Yagize ati” Iki gikorwa kigaragaza icyo u Rwanda ruri cyo uyu munsi, igishimishije ni uko bikorwa n’urubyiruko rufatwa nk’u Rwanda rw’ejo. Mu myaka nka 20 ishize, nta cyizere cyari gihari, ariko ubu dufite u Rwanda rwiza.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho, ubuvugizi n’ububanyi muri Unicef Rwanda, Siddartha Shrestha, yavuze ko bishimishije gukoresha ikoranabuhanga harengerwa uburenganzira bw’umwana ndetse n’ibyifuzo bye bishingiye ku burezi.

Aya marushanwa yasojwe kuri uyu wa 16 Ukuboza, yitabiriwe n’amatsinda atanu y’abahanga mu ikoranabuhanga, buri rimwe rigizwe n’abantu bakuru batatu ndetse bagafatanya n’abana bato babiri.

Itsinda ryegukanye umwanya wa mbere
Umuyobozi w'ishami ry'ikoranabuhanga muri MYICT Didier Nkurikiyimfura ashyikiriza igihembo umwe mu bagize itsinda ryatsinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages