00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hagiye gushyirwaho igenzura ryihariye ku modoka rusange zikerereza abagenzi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 28 January 2019 saa 06:54
Yasuwe :

Minisiteri y’ibikorwaremezo (Mininfra) yatangaje ko nyuma yo kugaragara ko hari abafite imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali batuzuza inshingano bahawe, guhera muri Gashyantare hazashyirwaho itsinda ribakurikirana mu buryo budasanzwe.

Iyi Minisiteri yatangaje ko hari igihe usanga imodoka zitwara bagenzi ziri ahantu hamwe ntacyo zirimo gukora nyamara abagenzi baheze ku mihanda, bityo inzego zirimo iyi minisiteri, Urwego Ngenzuramikorere RURA, Polisi, Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA n’Umujyi wa Kigali, bagiye kubikurirana.

Iyi minisiteri ibitangaje mu gihe abantu bava cyangwa bajya ku kazi mu Mujyi wa Kigali, bakomeje kugaragaza ko batinda ku mirongo babuze imodoka zibatwara.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezo, Byiringiro Alfred, yavuze ko iki ari kibazo gihangayikishije ariko mu buryo bwa vuba kizaba amateka.

Ati “Byaje kugaragara ko banyiri ibi bigo bitwara abagenzi hari igihe batuzuza inshingano, hari igihe usanga imodoka ziri ahantu hamwe nta kintu zirimo gukora kandi abagenzi baheze ku mihanda. Ibyo nibyo tugiye gukora, yego byakorwaga ariko ntabwo byakorwaga ku buryo bunoze.”

“Guhera mu kwezi kwa kabiri haratangira igenzura harebwe koko niba uwahawe isoko ryo gutwara abantu n’ibintu abikora uko bikwiriye kandi abikora byubahirije amasezerano afitanye na leta. Ubu buri gace kagiye kujya kagira ikipe izajya ibikurikirana buri munsi kandi byagaragara ko uwo muntu watsindiye iryo soko atubahiriza ibyo yasinyiye agahanwa by’intangarugero.”

Yavuze ko gutinda ku mirongo kugaragara ku mihanda imwe n’imwe ari ikibazo gihangayikishije, ahanini giterwa n’imikorere mibi yibigo bitwara abagenzi.

Byiringiro yakomeje ati “Usanga biterwa n’uko nka rwiyemezamirimo afashe imodoka akaziparika cyangwa akazishyira muri gare, wajya ku byapa ugasanga hari abantu bategereje kandi hari imodoka zitonze umurongo muri gare. Icyo ni kimwe tugomba guhagurukira.”

Uyu muyobozi yavuze ko abafite ibigo bitwara abagenzi bafite umuco w’aho usanga bashaka guhaguruka imodoka yuzuye, bigatuma abagenzi bari ku mihanda babura imodoka kuko zibacaho zuzuye.

Ati “Icyo tuzakora mu masezerano harimo kuvuga ngo imodoka iyo ihagurutse hagati y’iminota iyi n’iyi, iyikurikiye itagomba kurenza iminota 15 cyangwa niba ugeze ku cyapa ntabwo ugomba guhagarara ngo ubanze wuzuze, ugomba guhagarara ushyiramo abantu bahari ugahita ukomeza.”

“Ntabwo ugomba gutegereza ngo mubanze mwuzure kuko uri busange abantu ku bindi byapa. Twamaze gushyiraho amakipe abishinzwe ku buryo azabikurikirana gutangirana n’ukwezi kwa Kabiri, bizagaragara ko hari impinduka nziza.”

Kugeza ubu ibigo bitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ni bitatu aribyo RFTC, Roral Express na KBS.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yanavuze ko hari abantu bategereza imodoka ibi bakabiterwa n’uko badafite amakuru, leta ikaba irimo gukora inyigo ikemura iki kibazo.

Byiringiro yakomeje agira ati “Hari uburyo bwitwa Real Time Information System aho umuntu azaba ari nko mu rugo akohereza ubutumwa bugufi akoresheje telefoni, wenda niba ndi Kacyiru nshaka kujya Nyabugogo nkamenya ngo imodoka ije ifite imyanya runaka, nagera Kacyiru koko nkasanga nibwo ihageze kandi ifite ya myanya.”

Iryo koranabuhanga rizubakwa mu buryo buzajya bufasha n’umuntu utwaye imodoka bumubwire ngo umuhanda uri ahangaha wuzuyemo imodoka koresha undi.

Ati “Mu kwezi kwa Cyenda hazaba harangiye inyigo, turateganya ko gushyiraho ubwo buryo bumenyesha abantu amakuru bizakorwa bitarenze ukwezi kwa cumi.”

Yavuze ko bazakora ubukangurambaga ku buryo aho kugira ngo umugenzi aze guta umwanya ategereje imodoka, ajye akoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga, ahasigaye inzego zibishinzwe nazo zikurikirane ko wa muntu watsindiye isoko yohereza imodoka buri minota 15.

Umuyobozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Byiringiro Alfred, yavuze ko bagiye guhagurukira ibigo bidakora neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages