00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hararebwa uburyo umutungo Ndangasano wabyazwa umusaruro

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 16 March 2015 saa 08:15
Yasuwe :

Abagize Komisiyo yo Kurengera Amashyamba mu Bihugu bya Afurika yo hagati (COMIFAC) bateraniye i Kigali, basuzuma ibirebana n’Amasezerano Mpuzamahanga ya Nagoya ajyanye no guhabwa uburenganzira no kugabana inyungu zivanwa mu Mutungo Ndangasano.

Afungura ku mugaragaro iyi nama Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) yasabye abayiteraniyemo kutazataha uko baje, ngo ahubwo ibizayigirwamo bizabe intandaro nziza yo kubyaza umusaruro umutungo kamere wa Afurika.

Dr.Rose Mukankomeje, yagarutse ku masezerano ya Nagoya agaragaza akamaro afitiye ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere harimo n’u Rwanda, bizajya bibona inyungu ziva mu mutungo nyabuzima wabyo ndetse n’ubumenyi gakondo bujyanye n’uwo mutungo; byajyaga bikoreshwa nta nyungu zifatika ibihugu ubwabyo bivanamo.

Mohamed Sessay na Kamar Yousuf bahagarariye Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga Ibidukikije (UNEP), bahurije ku kintu kimwe, aho bavuze ko Afurika yihagije ku mutungo kamere bityo hashyizwemo ubushishozi ndetse ukitabwaho watanga umusaruro ushimishije.

Bongeyeho ko Afurika ihahira hanze byinshi mu biba byaturutse ku mugabane wayo aho ihendwa kandi hari ubushobozi bwo kubibyaza umusaruro ntihendwe. Ingero batanze harimo imiti, amasabune, amavuta yo kwisiga n’ibindi byinshi bikomoka ku biti.

Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA)/Ifoto:Internet

Abateraniye muri iyi nama baganiriye ku kamaro k’Amasezerano ya Nagoya ndetse n’umushinga wo gufasha Ibihugu bigize COMIFAC kwemeza no gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’ayo masezerano.

Banakoze igenamigambi ry’imyaka 2 y’uwo mushinga, banashyizeho uburyo bwo gusuzuma ishyirwamubikorwa ryawo.

Ku munsi w’ejo hateganyijwe kuzashyirwaho uburyo buzakoreshwa mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, hakazanemezwa n’uburyo buzakoreshwa mu bukangurambaga no kumenyekanisha amasezerano ayo masezerano.

Amasezerano ya Nagoya yemejwe kuwa 29 Ukwakira 2010 mu mujyi wa Nagoya mu Buyapani, ashyirwaho umukono n’u Rwanda muri Werurwe 2012. Yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Kwakira 2014.

Iya nama yatangijwe kuri uyu wa mbere tariki 16 werurwe biteganyijwe ko izasozwa kuwa kabiri tariki 17 werurwe, ikaba iteraniyemo abantu 35 baturutse mu bihugu 10.

Amafoto: Jacques Nkinzingabo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages