00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hari abemeza ko ubwiza ari bwo butanga akazi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 December 2013 saa 08:26
Yasuwe :

Abenshi mu Banyarwanda biganjemo urubyiruko rw’abakobwa mu Mujyi wa Kigali, bemeza ko abifitiye amasura meza abahesha akazi mu gihe nta na ‘dipolome’ baba bafite, kandi bakemeza ko ubwo buranga ari ruswa ikomeye cyane kuko butuma babona akazi batagakwiye.
Marie Claire Mukayisenga utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, yabwiye IGIHE ko ruswa ya mbere muri iki gihe ku bakobwa ari igitsina n’uburanga bwiza kuko umukobwa wifitiye ubwiza adashobora kubura akazi. Mukayisenga (…)

Abenshi mu Banyarwanda biganjemo urubyiruko rw’abakobwa mu Mujyi wa Kigali, bemeza ko abifitiye amasura meza abahesha akazi mu gihe nta na ‘dipolome’ baba bafite, kandi bakemeza ko ubwo buranga ari ruswa ikomeye cyane kuko butuma babona akazi batagakwiye.

Marie Claire Mukayisenga utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, yabwiye IGIHE ko ruswa ya mbere muri iki gihe ku bakobwa ari igitsina n’uburanga bwiza kuko umukobwa wifitiye ubwiza adashobora kubura akazi. Mukayisenga ati “Erega muri iki gihe nkatwe abakobwa kubona akazi nta bwiza cyangwa umuntu utuzi ahantu tugiye kugasaba ni ikibazo gikomeye. Akenshi umugabo ajya kuguha akazi yabanje kureba niba uwo agahaye ashobora kumwemerera ko baryamana cyangwa se niba ari mwiza koko bigaragara.“
Mukayisenga avuga ko ibi byamubayeho, kuko yasabye akazi ahantu agatsinda n’abandi babimubwira ko yatsinze ariko nyuma ahasanga undi mukobwa abandi bakoranye ikizamini bemeza ko akazi agafitite. Abajije ubishinzwe yamubwiye ko kuri ‘reception’ haba hakenewe abakobwa beza bashobora gukurura abakiriya, kandi ko na we iyo aba ari we uhitamo abakozi atari kumuha ako kazi abona uwo mukobwa wundi waje guhabwa akazi.“

Monique Ntamabyariro utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, na we ari mu babuze akazi kubera uburanga. Yabwiye IGIHE ko amaze kumirwa kenshi kuko amaze kwandika amabaruwa agera kuri 50 asaba akazi, ariko akaba atarakora na rimwe mu gihe abenshi mu bo biganye bamurusha uburanga ariko akabarusha ubumenyi bo bamaze igihe bakora.

Ntamabyariro ati “Njye narangije amashuri yisumbuye ndetse n’aya Kaminuza mu icungamutungo ariko nigeze kujya gusaba akazi muri izi sosiyete z’itumanaho niba ari uko ntari mwiza, sha narasuzuguwe ndetse ncibwa amazi ku buryo nibajije impamvu njye ntahabwa akazi ariko umwe muri bagenzi banjye yanyibiye ibanga ambwira ko amahirwe cyangwa umugisha n’ubwiza nta ho bihuriye n’ubwenge bwo mu ishuri.”

Yongeraho ko iyo umukobwa ari mwiza aba afite amahirwe menshi yo kubona akazi kurusha wa mukobwa ugenda yaka akazi arata impamyabushobozi gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages