Bamwe mu baturiye irimbi ryo mu Rugarama baravuga ko batunguwe n’abantu basigaye biba indabo zishyirwa ku mva nyuma nyuma y’umuhango wo gushyingura.
Abacukura imva muri iri rimbi bavuga ko impamvu ituma bemeza ko izi ndabo zishyirwa zibwa ari uko nta ndabo nziza zishobora kuhamara iminsi ibiri.
N’ubwo bagaragaza ko batazi neza abantu biba izi ndabo n’uburyo bazibamo, abaturiye aya marimbi bavuga ko bakeka ko zishobora kuba zibwa na bamwe mu bazigurisha mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Kuba izi ndabo zibwa byemezwa na Byukusenge Fils umwe mu bakorera koperative icukura imva muri aka Kagari we yagize ati “ Nibyo baraziba uretse ko nta muntu nari nabona ariko impamvu nemera ko zibwa n’uko hari n’igihe hashyingurwa umuntu nk’uyu munsi, wazahanyura ukumva ashyinguwemo ejo ugasanga nta n’akarabo na kamwe kayiriho”.
Muneza Eric utuye hafi y’iri rimbi wagize ati “ None se wambwira gute ko zitibwa kandi nta ndabo zihenze zishora gushyirwa ku mva ngo hashire iminsi ibiri zigihari,wavuga ko se abaziba baba bagiye kuzitaka cyangwa n’ababa basanzwe banakora akazi ko kuzigurisha?”
Yakomeje avuga ko impamvu yemeza ko izi ndabo zibwa n’abazicuruza abiterwa n’uko abacuruza indabo mu kajagari mu Mujyi wa Kigali bamaze kuba benshi.
Kwiba indabo zishyirwa ku mva bije nyuma y’aho mu minsi ishize havugwaga ko hari n’abantu biba amakaro bubakisha imva bakajya kuyagurisha cyangwa kuyakoresha mu ngo zabo.



















TANGA IGITEKEREZO