00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Harigwa uko ibyuma bisaka byajya bishyirwa ahitaruye inyubako

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 March 2017 saa 07:06
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burateganya gusaba abafite inzu nini n’abubaka inshya gushyira ibyuma bisaka abantu ahitaruye, mu rwego rwo kunoza uburyo bwo kugenzura abazinjiramo, hakumirwa ibikorwa by’iterabwoba.

Byavuzwe kuwa 23 Werurwe 2017, mu nama yahuje inzego z’umutekano, abafite inzu ndende n’abahagarariye ibigo bicunga umutekano, igamije kurebera hamwe uko hakumirwa ibikorwa by’iterabwoba bitaraba.

Ubusanzwe inzu zifite ibyuma byifashishwa mu kugenzura no gusaka abazinjiramo usanga bishyirwa mu nzu imbere ku buryo uwaba yitwaje intwaro ziturika yazinjirana, ikibazo kikaba cyabera mu nzu imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yavuze ko bagiye kureba uko ibyo byuma byazashyirwa ahitaruye inzu.

Yagize ati “Ikigomba gukorwa ubu, ni uko aho basakira abantu hataba mu nzu imbere. Tuzagira inama abubaka bajye bateganya kubikorera ahitaruye ku buryo igihe haba ikibazo cyabera hanze.”

Yakomeje avuga ko bagiye kubikangurira abantu bubaka ubu ndetse n’abubatse kera hagafatwa imyanzuro irebana n’uko bizashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba, ACP Denis Basabose wanatanze ikiganiro, yakomoje ku mikorere idahwitse ya bamwe mu bakorera kompanyi zicunga umutekano w’abantu n’ibyabo, aho bamwe usanga bafite ibikoresho batazi gukoresha, gusinzira bari ku kazi, asaba ko hagira igihinduka byaba na ngombwa bagahabwa amahugurwa yihariye.

Murenzi Philbert, ukuriye abacunga umutekano muri Nobleza hotel, yavuze ko inama bahawe ari ingirakamaro mu kazi kabo.

Yagize ati “Icyo nigiye muri iyi nama, ni uburyo bwo guhindura imikorere igamije gukumira ubuhezanguni. Nubwo bitaragera ku ntera ikabije hano, ni ngombwa kumenya uko twabyirinda.”

Muri iyi nama bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa ngo umutekano w’abanyarwanda n’abagenderera igihugu urusheho kubungwabungwa, bagaragaza ko byose biva ku bufatanye bw’inzego zose n’abaturage.

Hagaragajwe kandi ikibazo cy’abakorera ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano bahabwa umushahara muto, ari byo bishobora kuba intandaro kuri bamwe yo kujya gushakisha amaramuko ahandi bakagafatanya n’ibindi ari byo bibaviramo kwiba no gusinzira.

Mu Rwanda, ibitero by’ubuhezanguni n’ubwiyahuzi ntibiragera ku kigero cyo hejura, akaba ariyo mpamvu hari gufatwa ingamba zo kubikumira, Gusa hari bimwe mu byagiye bigaragara nko muri Nyakanga 2012, aho abantu bateye gerenade Nyabugogo igahitana batatu, abandi 32 bagakomereka.

Mu minsi ishize kandi hari abantu basaga 40 bafashwe bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba, aho bivugwa ko harimo n’abatari bageza imyaka y’ubukure.

Inkuru bifitanye isano: Batatu bakekwaho iterabwoba barasiwe i Rusizi

Urubanza rw’abashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba rwahawe itariki nshya

Bamwe mu bari bitabiriye inama ku kurwanya iterabwoba
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages