Sosiyete ‘Horizon’ yubaka imihanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo batangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzakuraho 30% bya miliyoni zigera kuri 700 z’amafaranga y’u Rwanda Leta yakoreshaga mu kubaka no gusana buri kilometero y’umuhanda.
Ubu buryo buhendukira cyane mu bihe kubaka no gusana imihanda hadakenerwa itaka n’amabuye bikuwe ahandi, ahubwo hakaba hakoreshwa ibyo mu muhanda wubakwa mu gihe ubusanzwe byasabaga kurima imwe mu misozi iri hafi y’umuhanda ukorwa kugira ngo haboneke ubutaka n’amabuye yabugenewe mu kubaka uwo muhanda.
Nk’uko byasobanuwe na Hans- Joseph Kloubert, impuguke mu ikoreshwa ry’iri koranabuhanga, mu muhango wo kuritangiza ku mugaragaro kuri uyu wa 19 Ukuboza 2013 i Kigali imashini nshya yazanywe na Horizon ishobora kuvanga itaka na sima (cement), ishwagara na kaburimbo hakoreshejwe za mubazi ziba zikoreshwa n’uyitwaye. Ati “Uretse kugabanya imari itakara mu kubaka imihanda, ubu buryo bufasha kurinda ibidukikije kandi ntihagire ikibazo kivuka ku bikenerwa mu kubaka umuhanda. Nanone kandi nta mvune zizongera kubaho zo kubanza gukuraho ibyasenywe mu muhanda kugira ngo hubakwe undi.”
Ibi byose bikorwa n’imashini imwe yaguzwe amayero ibihumbi 438. Iyi mashini yometseho imodoka ebyiri imwe irimo amazi n’indi irimo kaburimbo bigenda biyihereza ibyo ivanga mu gihe ubusanzwe buri mashini yatangiraga igikorwa ari uko indi irangije.
Umuyobozi wa Horizon Eugene Haguma yongeyeho ati “ umuhanda wakubatswe mu mezi abiri biteganyijwe ko uzajya uba urangiye nyuma y’ibyumweru bibiri.” Haguma yanavuze ko bateganya kugura indi mashini iza kunganira iyatangiye akazi mu gihe gito.
Dr Nzahabwanimana Alexis, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’ Ibikorwaremezo, ati “Bitewe n’uburyo kubaka no gusana imihanda bihenda Guverinoma y’u Rwanda iraha karibu buri wese wazana agashya agabanya ibiciro ariko kanafite umusaruro muzima.”
U Rwanda rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika kigiye gukoresha iri koranabuhanga nyuma ya Afurika y’Epfo na Uganda. Mu bihugu bya Amerika n’u Burayi iri koranabuhanga ryatangiye mu myaka ya 1980 .



















TANGA IGITEKEREZO