Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko batanga amasomo ya muzika mu gihe cy’amezi atandatu kubera ko bakeneye guteza imbere imicurangire y’ibyuma bitandukanye bya muzika.
Peter Ntigurirwa, umuyobozi wa David’s Temple, yabwiye IGIHE ko iri shuri riziye igihe kandi ko rigiye gukemura ibibazo bya muzika mu matorero ya gikirisitu mu Rwanda.
Ati:” Mu matorero ya gikirisitu bafite ibibazo byo gukodesha abacuranzi b’abanyamahanga bakabahenda cyane, kandi abanyarwanda bashobora kwigishwa umuziki bakaba ari bo bazajya bacuranga muri izo nsengero.”
Ntigurirwa asaba amatorero yose ya gikirisitu kohereza abantu muri iryo shuri bakigishwa gucuranga, mu rwego rwo kugabanya amafaranga menshi batakazaga bakodesha abacuranzi b’abanyamahanga.
Hakundimana Emmanuel, umwe mu banyeshuri biyandikishije muri iri shuri avuga ko bizamufasha kumenya gucuranga ibikoresho bya muzika bityo akabasha kuramya Imana anacuranga.
Iri shuri ryatangiranye n’abanyeshuri 25, bakaba bifuza ko bakomeza kwiyongera.
Iri shuri riherereye mu Mujyi wa Kigali ku Itorero Inkuru Nziza. Waduhamagara kuri 0788301895.



















TANGA IGITEKEREZO