Mu kiganiro kihariye na IGIHE Dr. Alphonse Sebaganwa umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’Uburezi ndetse akaba n’inzobere mu gufasha abana bafite ibibazo byihariye mu myigire yatangaje ko mu mezi atatu gusa bamaze bafunguye ikigo cy’Ubujyanama kuri bene abo bana, amaze kwakira umubare utari muto ugaragaza ko ibyo bibazo bifite indi ntera .
Dr Sebaganwa avuga ko bakira abana guhera ku myaka itatu y’ubukuru kugeza ku myaka 14 kuko ari bwo gukosora ibyo bibazo biba bishoboka, bigakorwa hitabwa kukuganiriza umubyeyi, umwana , ndetse n’umwarimu umwigisha nk’abantu bahorana nawe.
Ati” Mugufasha umwana gutandukana n’icyo kibazo cyo gutsindwa byihariye mu ishuri, tureba nyirabayazana w’ikibazo hari igihe biba bituruka ku makimbirane y’ababyeyi bikamugira ho ingaruka, hari igihe kandi bishobora guturuka ku mwarimu umwigisha cyangwa bigaterwa n’imiterere y’umwana karemano kandi n’’uburyo umwana aba yarakuze
Dr Sebaganwa akomeza avuga ko mu bumenyi afite, iyo amaze kuganiriza abo bose nk’umuntu wabyize abasha kumenya aho bipfira ndetse agatanga n’inama kugira ngo impinduka ku mwana zizagirwemo uruhare nabo bose.
Ati” Iyo dusanze ari imyitwarire mibi y’ababyeyi yagize ingaruka ku mwana tubagira inama bagahinduka, iyo umwana yavutse ku buryo ubwonko bwe bushobora kuba bumuteza ibibazo mu myigire dutanga inama agafashwa byihariye. Iyo ari ikibazo kigomba ubundi bumenyi tudafite tumwohereza ahandi bashobora kumufasha.“
Dr Sebaganwa avuga ko yatangiye iki gikowa nyuma y’ubushakashatsi yakoze kuva muri 2012 kugeza muri 2015 mu bigo 20 bya Leta n’ibyigenga areba uburyo abana batanu banyuma mu ishuri bagiye batsinda mu myaka ikurikiyeho iyo bigaga yasanze abenshi bararushagaho gusubira inyuma agahita abona uburemere bw’ikibazo.
Abajijwe niba ibi bintu Atari ukwishakira amaramuko, Dr Sebaganwa yavuze ko kuba yarashyizeho iki kigo gitanga ubujyanama ‘Clinique Pédagogique ALPHA Ltd’ atari ugushaka amaronko dore ko ari umwarimu wa kaminuza ndetse akaba afite n’ibindi bikorwa bimwinjiriza amafaranga.
Ati”Ntabwo ari ugushaka amaramuko, ahubwo nabonye uburyo mu bindi bihugu biteye imbere habayo ibigo nk’ibi bifasha abana mu myigire yabo,mbona ko n’iwacu iki kibazo gihari noneho nk’umuntu ufite ubumenyi mpitamo kubitangiza kandi abamaze kutugana byarabafashije babona itandukaniro.”
Avuga ko amafaranga make acibwa umukiriya aba ari ayo gukodesha inyubako bakoreramo gusa no kugura ibikoresho bikoreshwa mu gusuzuma ibibazo umwana aba afite, no kumufasha kubisohokamo.
Uretse kuba iki kigo gifasha abana bafite bene ibi bibazo , cyanatangiye guhugura abarimu, bo mu bigo bitandukanye kugira ngo bajye bafasha abanyeshuri bigisha, kuko ari bo babana nabo igihe kinini cy’amasomo kurenza ababyeyi babo kandi ayo mahugurwa ku barimu atangirwa ubuntu.
Ati “ubu twatangiye guhugura abarimu ku buntu mu bigo bitandukanye kugira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze bwo kuba bafasha abana bagaragaza ibibazo bidasanzwe mu gutsindwa mu ishuri.”
Clinique Pédagogique ALPHA Ltd ni cyo kigo rukumbi kiri mu Rwanda itanga servisi zijyanye no gufasha abana bari munsi y’imyaka 14 y’amavuko kuba bakemura ibibazo byo gutsindwa mu ishuri dore ko abatari abanyeshuri batakirwa.
Ukeneye kumenya byinshi kuri Clinique Pédagogique ALPHA Ltd wabasanga aho bakorera ku muhanda KG11,128 ugana kuri gereza ya Kimironko mu nyubako yanditseho Mugisha House cyangwa ukabahamagara kuri nimero 0785137690 ushobora no kubandikira kuri email: [email protected]. Bakira abantu buri munsi mu masaha y’akazi ndetse no muri week-end abafite rendez-vous.



















TANGA IGITEKEREZO