Mu gikorwa cyabaye kuwa gatanu, Umuyobozi wari uhagarariye ukuriye inama y’ igihugu y’ abagore, Kayirangwa Jeanne, yavuze ko kwibuka aba bagore bishwe ari imwe mu nzira yo kubasubiza agaciro bambuwe.
Yagize ati “Iyo tubibuka bidufasha no guha agaciro abo bavandimwe, incuti, bishwe urubozo, bikaduha n’imbaraga zo kurwanya ko icyo kintu cyasubira. Dufite umukoro wo guhesha agaciro abo babyeyi bishwe urubozo.”
Yakomeje avuga ko ari n’ inshingano z’Abanyarwanda gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, anavuga ko kubabarira aribyo bizatuma abagifite ibikomere bya Jenoside byomoka.
Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru ku buvugizi bw’abacitse ku icumu muri Komisiyo y’ igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Yolanda Mukagasana, yavuze ko aho u Rwanda rugeze nta wakwemerera umwanzi warwo kongera kurusenya.
Yavuze ko Jenoside yagize ingaruka ikomeye ku bagore, harimo benshi bafashwe ku ngufu bakanduzwa indwara abandi bagaterwa inda, ariko ngo kuba bararokotse ni ikimenyetso ko bazabaho.
Yagize ati “Muri aba bana hari abagiye babona aya mahano kuri nyina wamubyaye atari anazi ko bibaho. Nimukomere! Iki gihugu gihetswe n’ Imana, abanzi b’u Rwanda ntituzabemerera.”
Umuyobozi wa Hope and Peace Foundation, Honorine Uwababyeyi, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kubumbatira amahoro bagezeho, ndetse ko nyuma y’ ingaruka Jenoside yagize ku Banyarwanda, bidakwiye ko abarokotse bitabwaho cyane gusa mu minsi 100 yo Kwibuka.
Uyu muryango ufite abanyamuryango 382, ukaba ugerageza gutanga ubufasha ku barokotse Jenoside.
Rabbi Malo Umucunguzi


















TANGA IGITEKEREZO