California ni agace gaherereye mu Kagari ka Gacyamo mu Murenge wa Gitega ahitwa kwa Mutwe, kakaba kagaragaramo ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi, mayirungi, mugo,cocaine bishobora kuba bifite aho bihuriye n’uko bimeze muri California yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu batuye California, batangaje ko iri zina ryahitiriwe kubera imvururu n’urujya n’uruza rw’abacuruza urumogi.
Kabanda Césaire utuye mu Murenge wa Rwezamenyo hafi y’aka gace, avuga ko hiswe gutya kubera ko ariho hantu hambere haba ibiyobyabwenge byinshi, cyane cyane urumogi.
Makuza( izina rye ryahinduwe) yagize ati “ Impamvu ya mbere n’uko ibiyobyabwenge byose ushatse ubihasanga ikindi n’uko ubucuruzi bwabyo ari akazi gatunze benshi mu bahatuye.”
Ikindi kandi abacuruza ibiyobyabwenge babikora ntacyo bikanga mu gihe baba bakikijwe n’abashinzwe umutekano.
Butera Claude we yemeza ko impamvu hiswe iri zina ni uko abantu b’ibyamamare mu Mujyi wa Kigali bakoresha ibiyobyabwenge ariho baza kubishakira.
Bimwe mu biranga California yo muri Amerika
Califonia ni imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ituwe n’abagera kuri miliyoni 38.
Iyi Leta ifite umurwa mukuru witwa Sacramento.California ni Leta izwiho uduce dutuwe n’udutsiko tw’amabandi, abicanyi n’abagizi ba nabi bita aba “Gangstars ” bakomeye ndetse ufite amategeko arusha ay’iyindi mijyi gukomera.
Iyi Leta yaririmbwe n’itsinda rya The Eagles mu ndirimbo yakunzwe cyane yitwa Hotel California ndetse wanayobowe n’umukinnyi wa Film w’icyamamare ku isi Arnold Schwarzenegger uzwi nka “Komando”.
Mu majyaruguru ya California hazwiho kuba indiri y’abahinga, abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge bitandukanye birimo cocaine, heroin, marijuana, urumogi n’ibindi biyobyabwenge bikomeye bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha.
Aka gace gafatwa nk’izingiro ry’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu n’urw’akarere gaherereyemo, kagaragaramo ubugizi bwa nabi bw’uburyo butandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO