00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’ubutwererane, RCI isaba ubufatanye mu kwigobotora ibibazo by’ubukungu

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 14 September 2023 saa 03:57
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (Rwanda Cooperation Initiative, RCI), Amb. Nkulikiyinka Christine, yatangaje ko inzara ari kimwe mu bibazo bibangamiye Isi nubwo hari ibihugu byamaze gutera imbere, avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere ari yo ntwaro mu guhashya ibyo bibazo.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 12 Nzeri 2023, ubwo yari mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ibidukikije na tekiniki hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi bikiri mu nzira y’Amajyambere (South- South Cooperation), bibera Mu Mujyi wa Kigali.

Ibi birori byateguwe na RCI byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye imbere mu gihugu, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga by’umwihariko ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye, abahagarariye imiryango nterankunga, abashakashatsi ndetse n’abahagarariye Sosiyete Sivile, bamwe muri bo bitabira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Byabaye umwanya mwiza wo gusasa inzobe haganirwa ku bibazo bikibereye Isi umutwaro cyane cyane ibirimo inzara. Abahagarariye ibihugu bunguranye ibitekerezo ndetse basangira inararibonye ku gikwiye gukorwa ngo biyigobotore, hanashyigikirwa gahunda zatanze umusaruro mu bindi bihugu zikaba zatezwa imbere zikanatangizwa no mu bitazifite.

Umuyobozi wa RCI, Amb. Nkulikiyinka Christine, muri ibi birori yibukije ko nubwo hari ibihugu bicyugarijwe n’ibibazo by’ubukene n’inzara, hari n’ibindi byamaze gutera imbere bityo ubufatanye bwabyo akaba ari bwo bwagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Ati ‘‘Ni yo mpamvu uyu munsi ari ingenzi mu kuzirikana agaciro n’umusaruro w’ubufatanye mu gukorera hamwe mu gutsinda izi mbogamizi no kurebera hamwe uko twagera ku ntego z’iterambere rirambye.’’

Inzara iri mu bibazo bikibereye Isi umutwaro

Mu bibazo byakomojweho bigomba gushakirwa ibisubizo ibihugu bifatanyije, harimo kuba Isi igikomeje kugarizwa n’ubukene ndetse n’inzara, aho buri muntu muri 47% bayituye atungwa n’amafaranga ari munsi ya 7$ ku munsi, ndetse abasaga miliyoni 800 ni ukuvuga 10% by’abatuye Isi bakaba bafite inzara ya karande.

Ni mu gihe hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi batabasha kubona serivisi z’ubuvuzi ndetse miliyoni 11 bakaba bari mu bukene bukabije ku bwo guhendwa na zo.

Hanakomojwe ku kuba kubona serivisi z’amazi, isuku n’isukura bigenda byiyongera ku Isi, ariko bikaba bikomeje kubura ku Mugabane wa Afurika.

Ni mu gihe nubwo Isi ikomeje kwirukanka mu gukoresha ikoranabuhanga, ibihugu bikennye bikiri inyuma mu kurikoresha ndetse ababituye ntibarigireho ubumenyi buhagije, ab’igitsinagore akaba aro bo benshi mu babituye batarifiteho ubumenyi.

Nubwo bimeze bityo ntabwo ibyo bibazo biri mu bihugu byose mu buryo bungana kuko hari ibyamaze gutera imbere, ku buryo ubwo hizihizwaga uyu munsi mpuzamaganga byagaragajwe ko ubufanye mu bw’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere ari rwo rufunguzo mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Ibi kandi byashimangiwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), Prof. Nshuti Manasseh. Yavuze ko biri no mu mpamvu u Rwanda rwashyize imbaraga mu gushyigikira gahunda ya ‘South- South Cooperation.’

Ati ‘‘U Rwanda rwahisemo kujya muri gahunda ya South- South Cooperation, kubera ko twizera ko ifite isomo izageza ku bihugu bitandukanye kuko dusangiye indangagaciro, dusangiye ibibazo ndetse tukizera ko twakemura ibyo bibazo turamutse dukoreye hamwe.’’

Imibare iheruka yo mu 2023 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP), igaragaza ko uyu mwaka uzarangira abasaga miliyoni 345 batuye mu bihugu 79 bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije.

Iri shami kandi rivuga ko icyorezo cya Covid-19 kiri mu byatije umurindi ubwiyongere bw’inzara mu bihugu ku buryo n’ubukungu bwabyo bwahungabanye, ibyanatumye n’ingengo y’imari y’ibigo nterankunga yaragabanutse cyane.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibikorwa byo kwita ku bababaye muri WFP muri Kenya akaba yanahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO) n’ Ikigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD) muri icyo gihugu, David Kaatrud, yavuze ko ibihugu bikwiye gushyira imbaraga mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi no kuwongerera agaciro.

Biri gukorwaho iki?

Ibihugu byahagarariwe muri ibi birori byasangiye inararibonye ku buryo biri gukoresha mu guhashya ibibazo bibyugarije birimo n’inzara, hanagaragazwa umusaruro byatanze ku buryo n’ibindi byabyigiraho.

Nko ku ruhande rw’u Rwanda hakomojwe ku kuba gahunda yo kugaburirira abana bose ku mashuri yaragize uruhare mu guteza imbere abahinzi bakibumbira mu makoperative bagakora ubuhinzi buteye imbere, kandi bakaba bizeye isoko ry’umusaruro wabo kuko bawugurirwa n’ibigo by’amashuri.

Iyi gahunda kandi ntiyateje imbere ubuhinzi gusa kuko byabaye nk’ibuye rimwe ryiciye rimwe inyoni ebyiri, aho Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi mu bya tekiniki, Gatabazi Pascal, yahamije ko yagize uruhare mu gushyigikira uburezi bufite ireme mu Rwanda.

Ati ‘‘Tubona ingaruka nziza zo kuba abana bafatira amafunguro ku mashuri kuko byagabanyije ikibazo cy’abanyeshuri bava mu ishuri.’’

Gatsinzi yongeyeho ko nubwo ingengo y’imari leta yashyiraga mu kugaburira abana ku ishuri yiyongereye kuva hafatwa umwanzuro ko bose barirayo ikava muri miliyoni 5$ ikagera kuri miliyoni 9$, umusaruro witezwe kuri iyi gahunda ari wo ufite agaciro cyane.

Yabishingiye ku kuba usibye no kuba byaragabanyije abava mu ishuri byanatumye n’abandi biga batekanye, bibafasha guha umwanya amasomo yabo batagize igihe cyo kujya kurira mu rugo cyangwa ngo hagire abiga bashonje.

Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, Dr Mukeshimana Geraldine witabiriye ibi birori, yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko ari ingenzi gushyigikira gahunda ya South- South Cooperation, kuko ari imwe mu ziri kuzana impinduka nziza mu kurandura inzara yugarije Isi n’ibindi bibazo byatijwe umurindi n’imihindagurikire y’ibihe, icyorezo cya Covid-19 ndetse n’intambara ziri hirya no hino mu bihugu.

Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika n'indi migabane byahagarariwe muri iyi nama
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, na we yitabiriye ibi birori
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri MINAFFET, Prof. Nshuti Manasseh, yakomoje ku kuba ubufatanye bw'ibihugu ari yo ntwaro mu guhashya ibibazo birimo n'icy'inzara
Umujyanama wa Minisitiri w'Uburezi mu bya tekiniki, Gatabazi Pascal, yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ari umwe mu musaruro w'ubifatanye uteza imbere uburezi n'ubuhinzi mu Rwanda
Umuyobozi wa RCI, Amb. Nkulikiyinka Christine, yavuze ko iki kigo kigiye gushyira imbaraga mu gushyigikira imishinga y'urubyiruko itanga icyizere mu gukmura ibibazo byugarije u Rwanda birimo no kutihaza mu biribwa
David Kaatrud wa WFP muri Kenya, yakomoje ku kuba ibihugu bikwiye guhagurukira guteza imbere imishinga y'urubyiruko itanga icyizere mu gukora ubuhinzi buteye imbere no kongerera agaciro umusaruro ubukomokaho
Banagize umwanya wo gusangira amakuru baranezerwa
Abitabiriye ibi birori bagize umwanya wo gusangira inararibonye ku bikorerwa mu bihugu byabo
Ibihugu bya Afurika n'indi migabane byahagarariwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages