Mu gitondo cy’uyu wa 20 Nyakanga 2015, Phionah Hotel imaze imyaka itarenga ibiri ifunguye imiryango, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, kugeza ubu hakaba hataratangazwa icyateye iyo nkongi.
Phionah Hotel iri mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Remera Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yibasiwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Abaturanye na yo batangaje ko Hoteli Phionah imaze imyaka irenga ibiri ifunguye imiryango, yatangiye gushya mu masaha ya saa ine za mugitondo cy’uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga, kugeza ubu hakaba hataratangazwa icyateye iyo nkongi.
Nyuma y’uko iyi nyubako igizwe n’amagorofa atatu yibasiwe n’inkongi ibyari biyirimo byose bigakongoka byatumye n’urusengero rwa AFRICAN REVIVAL CENTRE MINISTRY byari bifatanye, rushya rurakongoka, ariko urwari ruri munsi ruzwi ku izina rya CANAAN REVIVAL TEMPLE ntacyo rwabaye.
Ubwo iyi hoteli yashyaga, nyirayo Winny Fred Mbabazi ntiyari ahari, kuko yagiye kwivuza indwara ya Asima (asthma) muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Hari amakuru yavugaga ko ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga abantu basengera mu itorero CANAAN REVIVAL TEMPLE bahanuye ko iyo hoteli izashya, ariko Pasiteri Agabe FRED, umuyobozi w’iryo torero yabihakanye.
Ati “ Ibyo jye simbyemera ngo umuntu yavuze ko hazaba ibitangaza kuko ubuhanuzi kuri jye bwaba bufite ishingiro n’uko yavuga ngo ejo inzu izashya igasya”.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Mbabazi Modetse we yabwiye IGIHE ko ibyateye iyi nkongi bitaramenyekana, ariko iperereza ryatangiye gukorwa uretse ko bamwe mu baturage bemeza ko ari amashanyarazi yabiteye.



















TANGA IGITEKEREZO