00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ibigo bitwara abagenzi byatahuweho kubakerereza no kubatwara bahekeranye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 August 2019 saa 09:54
Yasuwe :

Polisi y’igihugu n’Urwego Ngenzuramikorere(RURA) bibukije abagenzi batega imodoka mu Mujyi wa Kigali no mu bindi byerekezo, guharanira uburenganzira bwabo nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko hari ibigo bibatinza cyangwa bikabatwara bahekeranye bakinumira.

Byagarutsweho kuri uyu wa 5 Kanama 2019 ubwo Polisi yatangizaga icyumweru cya Kane cy’Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, gifite insanganyamatsiko igaruka ku ‘ruhare rw’umugenzi mu gukumira impanuka.’

Iki cyumweru kinagendanye n’ubukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’, Polisi y’Igihugu, RURA n’izindi nzego bagenzuye gare abagenzi bategeramo imodoka bagiye mu byerekezo bitandukanye, uko umugenzi afatwa n’uruhare agira mu gukumira impanuka.

Umuyobozi ushinzwe gutanga impushya muri RURA, Muvunyi Déo, yavuze ko ibibazo basanze abagenzi bafite harimo gutwarwa bahekeranyijwe no gutwarirwa igihe gitandukanye n’icyanditse ku itike yishyuye.

Ati “Mu Mujyi no mu Ntara ibibazo byagaragaye ni ibyo gutinza abagenzi. Hari aho usanga abagenzi bafite amatike, cyane abajya mu ntara, yagombaga kuba yagiye saa tanu wajya kureba ugasanga bagihari kandi ari saa tanu n’igice.”

Uyu muyobozi wirinze kuvuga amazina y’ibigo byasanzwe bikerereza abagenzi, yasobanuye ko ari ibibajyana mu ntara bakatishije amatike ariko ko biza gukurikiranwa, asaba abagenzi kujya batanga amakuru.

Ati “Ubwo ibyo bigo byabigizemo uruhare birakurikiranwa ariko igitangaje ni uko hari umuntu ufite iyo tike, akaba yabicecetse ntabivuge kandi muri buri modoka hagomba kubamo telefone umugenzi wese ahamagara mu gihe ahuye n’ikibazo nk’icyo.”

Yasabye abagenzi kwandikisha ku itike amazina yabo y’ukuri kugira ngo ugize ikibazo kibashe gukirikiranwa ntawe urenganyijwe.

Uretse iki kandi mu modoka zitwarira abagenzi hamwe mu Mujyi wa Kigali, basanze hari ikibazo cy’ubucukike, aho abagenzi bagenda bahekeranye, abicarana n’imizigo n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Kabera Jean Bosco, yavuze urugendo rutangiye umugenzi akwiye kureba niba umushoferi atavugira kuri telefone, atagendera ku muvuduko ukabije, atica amategeko y’umuhanda n’ibindi, yabibona akihutira gutanga amakuru kuri nimero ziri mu modoka ‘avuga ikibazo kibaye, aho bageze na pulake z’imodoka’.

Ati “Abagenzi bakwiye gutinyuka bakareka ubwoba bwo gutinya abashoferi. Gahunda turimo ni ukubakangurira ko badakwiye kwemera gutwarwa nk’imifuka cyangwa ibintu bitavuga ariko bakamenya uburenganzira bwabo.”

Umunyamabanga wa Nshingwabikorwa wa RFTC, Kihangire Bishop, yavuze ko ‘ziriya bisi nini mu Mujyi zigomba gutwara abagenzi batarenze 70. Buri wese uhagaze afite aho agomba gufata ibumoso n’iburyo. Igihe cyose ubonye murenze umubare ugenwa n’amategeko, ni byiza ko uvuga uti ‘njye ntabwo bantwara nk’imifuka’.

RURA iteganya ko ikigo gifite mu nshingano zo gutwara abagenzi iyo kibakerereje gifatirwa ibihano birimo gucibwa ibihumbi 200 Frw ku nshuro ya mbere, byakomeza imodoka igafungwa.

Ibigo bitwara abagenzi byatahuweho kubakerereza abandi bikabatwara bahekeranye mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages