Nyuma y’iminsi 25 hirya no hino muri Kigali hariho ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi cyaturukaga ku kwibwa kwa bimwe mu bikoresho byayo, ubu EWSA yatangaje ko bitarenze ku wa Mbere iki kibazo kitazongera kubaho.
Imbarutso y’ibura ry’umuriro umaze igihe ubura, yaturukaga ku nsinga zavanaga umuriro kuri Poste ya Jabana (Karuruma), iri mu Murenge wa Jabana ziwusakaza muri Kigali zari zibwe, bituma n’inkingi zambukiragaho igwa, bisaba igihe kirekire cyo kongera kubaka indi nkingi no gushyiraho izindi nsinga.
Habyalimana Simon Pierre Ushinzwe Isakaza ry’Amashanyarizi muri EWSA, atanga icyizere avuga ko iki kibazo kigiye gucika burundu, keretse mu gihe habayeho ikibazo gitunguranye, ati “Mu byukuri uhereye kuri uyu wa Gatandatu, nibwo tuzaba twarangije byose, guhera kuwa Mbere nta muntu uzongera kugira ikibazo cy’umuriro giturutse ku ma pironi yaguye, keretse habayeho ikindi kibazo”.
Ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Isakaza muri EWSA, Mubera Birori Prosper, ashimira abafatabuguzi bayo kubwo kwihangana bagize mu gihe habagaho ibura ry’amashanyarazi. Anabasaba kurinda ibikorwaremezo by’ibihugu EWSA ikoresha.
EWSA ivuga ko yaguye mu gihombo cya miliyoni 114 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ayo yahombye yakagombaga kuba yaracuruje asaga miliyoni 84, dore ko iki kibazo kimaze iminsi 25 cyugarije uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.
Foto:Kwizera E.


















TANGA IGITEKEREZO