Bizimana Evariste ukurikirana ababyeyi ku bitaro bya Masaka, yavuze ko abana 18 aribo bavutse kuva saa sita z’ijoro kugeza ku munsi wa Noheli saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Nshimiyimana Malachie, umugabo wari umaze kumva inkuru nziza ko umugore we amaze kubyarira i Masaka, yatangaje ko yishimye cyane kuko imigisha yahuriranye.
Yagize ati “Ndishimye, nk’ubu uwo mwana w’umukobwa wavutse ni uwa gatatu hari ubwo ababyeyi usanga bibagirwa itariki umwana yavukiyeho ndetse ugasanga bibasaba kujya kureba ku ifishi bahawe na muganga ngo bibuke igihe umwana yavukiye ariko twe siko bizagenda."
Nshimiyimana avuga ko nubwo umuntu yaba yibagirwa cyane, ntiyakwibagirwa ko umwana we yavutse kuri Noheli, umunsi uba utegerejwe na benshi mu gihe cyose cy’umwaka.
Ati “Ni imigisha yahuriranye mu rugo rwacu kuko umwana wavutse yadusanze twishimye, twishimiye n’ubundi ko Yezu yatuvukiye, navuga ko yaje mu gihe cyiza dufite akanyamuneza."
Nubwo bamwe bari mu byishimo, Radio Rwanda yatangaje ko mu bitaro bya CHUK hari uwabyaye abana batatu akaba ahangayikishijwe n’uko azabasha kubarera kubera ubukene.
Ku bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu hagiye havuka abana ku munsi mukuru wa Noheli; aho twabashije kumenya ni batanu bavukiye ku bitaro bya Kaminuza i Butare; ku bya Muhima havukira umunani.
tombola@igihe



















TANGA IGITEKEREZO