00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ibyishimo ni byose mu ’basare’ bagoboka abashoferi banyoye ibisindisha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 December 2023 saa 10:00
Yasuwe :

Abashoferi bahawe izina ry’abasare (batwara bagenzi babo baba banyoye ibisindisha) mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, baravuga ko muri iyi minsi y’impera z’umwaka bari kwinjiza agatubutse.

Abasare bakunze kuba bari mu tubari no mu mahoteli biteguye gutwara bagenzi babo baba banyoye inzoga mu kwirinda ibihano bya polisi mu gihe baba bafashwe.

Muri iyi minsi isoza umwaka, bamwe muri aba basare babwiye IGIHE ko bari kubona agatubutse bitandukanye n’ikindi gihe.

Bavuga ko mbere amafaranga menshi bayabonaga mu mpera z’icyumweru ariko ubu guhera tariki ya 24 Ukuboza 2023, bari kubona abakiliya benshi.

Twahirwa Eric ukorera ahitwa Luxury Garden Palace mu Murenge wa Kigali, yavuze ko abakiliya bari kubona muri iyi minsi isoza umwaka wa 2023 ari benshi kurusha ikindi gihe.

Ati “Mbere wasangaga tubona abantu mu mpera z’icyumweru ariko ubu bari kuboneka urebye amafaranga ari kwinjira. Iyo bankeneye, abafite nimero zanjye barampamagara nkagenda nkabatwara; ibiciro byo biterwa n’uko mwumvikanye.”

Yongeyeho ko kumanywa akora akazi ko gutwa imodoka bisanzwe ariko nijoro agakora ako gutwara iz’abasinze.

Uwitwa Antoine Kabanda, we avuga ko mu ijoro rishyira kuri Noheli yakoreye agera ku bihumbi 50 Frw.

Ati “Bucya ari kuri Noheli narayabonye kuko natwaye abantu bagera ku munani kandi no kuri Noheli ni ko byari bimeze, amafaranga yari ahari.”

Yakomeje avuga ko yizeye ko no mu ijoro risoza umwaka azakorera amafaranga menshi cyane bitewe n’uko ari bwo abantu benshi bakunda gusohoka bakajya gufata agacupa.

Umushoferi witwa Harindintwari Jean Marie Vianney, we avuga ko nyuma y’aho polisi ikajije ingamba zo gufata abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga akazi k’ubusare kamufatiye runini.

Ati “Ubu buri gihe telefone yanjye iba iriho cyane cyane nijoro kuko ni bwo nkunda kubona ibiraka kuko hari igihe umuntu abona ko yanyoye akanga kwiteza polisi agahita ampamagara nkamugeza iwe.”

Twahirwa Eric ukorera ahitwa Luxury Garden Palace mu Murenge wa Kigali yavuze ko abakiliya bari kuboneka ari benshi muri ibi bihe by'impera z'umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages