Umujyi wa Kigali uvuga ko hakenewe kuzamura imyumvire ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa hanze y’ingo, ukaba watangiye guhugura inzego zinyuranye hagamijwe kurandura burundu iryo hohoterwa.
Mu mahugurwa yatangiye tariki ya 31 Ugushyingo yateguriwe abashoferi batwara imodoka rusange n’abamotari ndetse n’amakoperative y’abagore baboha uduseke mu rwego rwo kubongera ubumenyi ku ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori hanze y’ingo nko mu modoka zitwra abagenzi, batwawe kuri moto n’ahandi.
John Mutamba, umugenzuzi muri gahunda z’uburinganire yabwiye IGIHE ko impamvu hateguwe aya mahugurwa ari uko umubare w’abari n’abategarugori bahohoterwa hanze y’ingo wiyongera ukaba umaze kugera kuri 55%.
Yagize ati “Impamvu twahamagaye abashoferi n’abamotari ni uko bari mu bantu ba mbere bahura n’abantu benshi kandi bagashinjwa n’abagore ko bari mu babahohotera, rero batumiwe mu rwego rwo kubongerera ubumenyi kugira ngo banamenye ko uwo iki cyaha gihama abihanirwa.”
Umushoferi wa tagisi, Biziraremye Athanase,avuga ko yishimiye aya mahugurwa kuko yatumye amenya agaciro k’umugore we. Ati “Nahungukiwe byinshi kuko mbere numvaga ko umugore wanjye hari imirimo atakora ku buryo hari n’ibintu byinshi namubuzaga nasanze ari nk’ihohotera namukoreraga ku buryo ntazabyongera.”
Ubu bushakashatsi bwakozwe ko ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori bwerekanye ko 85% by’ibyohohotera rikorwa n’abagabo mu gihe abagore bahohotera abagabo ku ijanisha rya 15%.



















TANGA IGITEKEREZO