Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ihuriro ry’umukino w’amakofe mu Rwanda (Rwanda Amateur Boxing Federation), ryateye inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, bo mu kagari ka Rugenge igizwe n’ibiribwa n’amasabune
Inkunga yatanzwe n’iri huriro ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda, asaga miliyoni eshatu, ikaba yashyikirijwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 20 bo mu Kagari ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge kuri iki Cymweru tariki 4 Gucurasi 2014.
Nk’uko byavuzwe na Perezida w’iri Huriro ry’umukino w’amakofe mu Rwanda, Maj. Jacob Murindangabo, bahisemo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu kagari ka Rugenge, kuko bashatse guhera ku bo begeranye na bo.
Agira ati “Twasanze tugomba guhera hafi y’aho dukorera, ariko na none bikajyana n’amikoro dufite. Buri wese ahereye ku bo yegeranye na bo babaye akabafasha, byaba ari igikorwa cyiza cyane.”
Munyeragwe Aimable umuyobozi wa Ibuka mu kagari ka Rugenge, yavuze ko iyo babonye abaza ku batera inkunga birushaho kububaka. Yagize ati “Iyo tubonye inkunga nk’iyi birushaho gukomeza abatishoboye barokotse Jenoside.”
Munyeragwe yakomeje avuga ko mu bindi bibazo bibangamiye abatishoboye barokotse Jenoside, harimo kutagira inyubako kuko imiryango isaga 50 ibaho nta macumbi, bamwe bafite inzu zishaje kandi zasenyutse, bijyana n’ikibazo cy’imibereho n’ubundi itororshye.
Mukandori Maria, umukecuru wahawe inkunga uyu munsi, yavuze ko bishimye cyane kuko hari ababazirikana, ati “Twishimye cyane, ku buryo hari n’abo byateye amarira. Ni ubwa mbere tubonye abantu nk’aba badufasha. Imana yatwoherereje abagiraneza. Ibi bidufasha kuva mu bwigunge, bitumye tugira icyizere ko n’ibindi bizaboneka. Mfite inzu iva, ariko iyo ubonye ugufasha wibagirwa n’ibindi byose bikubabaza.”
Komite nyobozi y’iri huriro ry’Abateramakofe yashyize mu bikorwa gufasha abarokotse Jenoside batishoboye bo mu kagari ka Rugenge, imaze ibyumweru bibiri gusa igiyeho, bityo ikaba yemeza ko yiteguye kugira ibindi bikorwa by’urukundo ikora, uko izakomeza kurushaho kugenda yiyubaka.
Umurenge wa Muhima utuwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 1000, muri bo imiryango isaga 50 ikaba ikigowe no kutagira amacumbi. Ariko kandi hari n’abandi batangaza ko inzu zabo zishaje ku buryo bavirwa kandi nta mikoro yo kuzisanira.



















TANGA IGITEKEREZO