Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,
Nyamulinda Pascal, rigaragaza ko umuhanda uva ku Kibuga cy’Indege i Kanombe (Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali-Remera-Kigali Convention Centre-Sopetrade-Hotel Mille Collines-Serena Hotel) uzaba ukoreshwa n’abashyitsi.
Rivuga ko bitewe n’iyo mpamvu uzajya ufungwa hato na hato ku bandi bafite ibinyabiziga.
Rigira riti “Turasaba abatwara ibinyabiziga ko bakoresha imihanda ikurikira. Urugero abaturutse mu mujyi berekeza mu bice bya Remera na Kanombe bakoresha imihanda: Nyabugogo cyangwa Yamaha bakerekeza Kinamba-Kacyiru-Nyarutarama-Kibagabaga-Kimironko.”
Rivuga kandi ko bashobora no gukoresha umuhanda Nyabugogo cyangwa Yamaha bakerekeza Kinamba- Poids Lourds-Kanogo-Rwandex-Sonatube-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe.
Rikomeza rivuga kandi ko abandi bashobora gukoresha umuhanda wa Nyamirambo kuri 40 bakanyura Rugunga-mu Kanogo cyangwa Gikondo-Rwandex-Sonatube-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe.
Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre yitezwemo abakuru b’ibihugu 26, igamije kwemeza no gushyira umukono ku masezerano y’isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu bya Afurika bitabasha guhahirana uko bibyifuza.
Izabanzirizwa n’indi izahuza abacuruzi bakomeye n’abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO