Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 24 Kanama 2015, ikazatangirira mu mikoreshereze y’imihanda y’Umujyi wa Kigali ahazwi nka ‘Central Business District.’
Iyi gahunda izakorwa mu byiciro, ku ikubitiro umuhanda unyura kuri Centenary House, ugakomeza ku nyubako y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali (City Hall) na Banki ya Kigali (BK) ugakomeza ugana kuri Ecole Belge uzaba uw’abanyamaguru gusa, nta modoka zigendamo (Cars free).
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr.Nkurunziza Alphonse, ushinzwe ibikorwa remezo n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Itangazamakuru ko iyi gahunda igamije guha ubwisanzure abanyamaguru.
Yagize ati “Umunyamaguru iyo agenda mu Mujyi wa Kigali, aba abisikana n’imodoka bigatuma atisanzura. Iyi gahunda rero tumaze amezi 9 tuyitekerezaho kandi izatuma umujyi wa Kigali urushaho kugira isura nzinza n’abanyamaguru bajye bagenda mu bwisanzure batabyigana n’imodoka, ndetse n’abafite ubumuga bajye bagenda bisanzuye.”
Akomeza asobanura ingaruka zitandukanye abanyamaguru bahuraga na zo kubera kugenda babisikana n’imodoka, zirimo imyotsi y’imodoka, urusaku rw’amahoni n’ibindi...
Imodoka zizajya zisigara ahabugenewe...
Dr.Nkurunziza akomeza avuga ko iki gikorwa cyatekerejweho n’inzego zitandukanye, dore ko umujyi wa Kigali wateguye aho abafite imodoka bagana mu bice bizaba byafuzwe bazajya bazisiga.
Ati “Hari inyubako zigezweho zitandukanye zimaze kuzura mu Mujyi wa Kigali [...], zifite aho guparika imodoka hanini cyane kandi hatajya huzura, ni ibintu twabanje kurebaho neza. Hari n’ahandi hateganyijwe [...] Camp Kigali hari ahantu hateganyijwe ho guparika imodoka na ho bashobora kuzijyanayo.”
Iyi gahunda kandi ngo iri mu rwego rwo guteza imbere kugenda n’amaguru ndetse no guhuza imihanda. Umuhanda unyura muri ‘Quartier Matheus’ na wo ngo uri mu iteganyijwe kuzafungwa mu cyiciro kizakurikiraho.
Hazubakwa ubusitani abantu bazajya baruhukiramo...
Muri ibi bice bigiye guharirwa abanyamaguru gusa, umujyi wa Kigali urateganya kuhubaka ubusitani, buzashyirwamo intebe n’ibindi bikoresho by’ibanze, abantu bakajya baharuhukira.
Umutekano w’abagana amabanki n’ibigo by’imari watekerejweho...
Abajijwe ku kijyanye n’umutekano w’abantu bagana ibigo by’imari ndetse n’amabanki ari muri kariya gace, bagiye kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga, Dr.Nkurunziza yavuze ko nta mpungenge bakwiye kugira.
Yagize ati: “Mu gihugu cyacu nta kibazo cy’umutekano gihari, kandi muri iyo mihanda hazaba hari abashinzwe umutekano ku buryo nta muntu uzamburwa amafaranga ye cyangwa ngo yibwe kubera ko atari kugenda mu modoka. Mu muhanda hazajya haba hari urujya n’uruza rw’abantu nta mpungenge abantu bakwiye kugira.”
Akaba yakomeje avuga ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu byiciro, ari na ko habaho igikorwa cyo kumenyesha abantu impinduka zirimo kubaho, dore ko zigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali no guteza imbere kugenda n’amaguru.
Emma-Marie Umurerwa
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO