Ibi uru rubyiruko rwabitangaje mu biganiro mpaka byabaye ku itariki 18 Nzeli , ibiganiro byateguwe na Radio la Benevolincija ku nkunga ya Oxfam mu rwego rwo gutegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro.
Manishimwe Jean Claude, umwe mu bitabiriye ibi biganiro yavuze ko gukora ari imwe mu nzira yasigasira amahoro kuko abayahungabanya benshi babiterwa no gushaka ibibatunga.
Yagize ati” Iyo dukoze tukabona ibidutunga bihagije biturinda icyo aricyo cyose cyahungabanya amahoro kuko iyo umuntu afite icyo akeneye adashobora kwishora mu bikorwa biyahungabanya.”
Uru rubyiruko rwahawe amahugurwa na Radio la Benevolincija ruvuga ko rwiteguye kubiba imbuto z’amahoro muri bagenzi babo ndetse bagakora n’ibishoboka bagakumira ibikorwa byose bishobora kuyahungabanya.
Ngoma King umukozi wa Radio la Benevolincija yavuze ko icyo ibiganiro nk’ibi bigamije ari ukongerera urubyiruko imbaraga zo gukumira kugirwa ibikoresho byo guhungabanya amahoro.
Ati” Urubyiruko ni imbaraga, kubategura ni ukugira ngo bitegure gukora ibikorwa byiza. Turemeza ko kuko ari imbaraga iyo babonye umurongo mwiza bagira uruhare mu kubaka amahoro.”
Ngoma akomeza avuga ko nkuko basanzwe bibegenza bazakomeza kubafasha kugira ngo intego bihaye bazazishyire mu bikorwa bubake amahoro arambye.
Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ku Isi ni umunsi ngaruka mwaka wizihizwa kuwa 21 Nzeli, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo abatuye Isi bafate umwanya wo gutekereza ku bikorwa byo kubaka amahoro n’abari mu ntambara bahagarike imirwano batekereze ku mahoro bakeneye.



















TANGA IGITEKEREZO