Muri iyi miryango yagombaga kwimurwa mu manegeka harimo 8930 yo mu Karere ka Gasabo, 1193 yo mu Karere ka Kicukiro na 654 y’i Nyarugenge.
Kuva muri Gicurasi 2023, mu Karere ka Gasabo hamaze kwimuka ingo 4235 zigizwe na ba nyir’inzu 1069 n’abacumbitse bagera ku 3139.
Mu Karere ka Kicukiro ho hari hamaze kwimuka ingo 561 zirimo abari batuye 173 n’abakodeshaga 388 mu gihe mu Karere ka Nyarugenge ingo 635 zirimo abari batuye 202 n’abakodesha 433 ari zo zari zimaze kwimuka.
Mu ijoro ryo ku wa 20 Nzeri 2023, abantu bane bahitanywe n’imvura nyuma yo kugwirwa n’inzu aho bari batuye mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Umubyeyi n’abana be babiri bagwiriwe n’urukuta rw’urugo baturanye bahita bahasiga ubuzima mu gihe se yaguye mu bitaro azize ibikomere yari yagize.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongeye imbaraga mu kwimura imiryango yari iteganyijwe kwimuka mu manegeka ku buryo guhera tariki ya 21 Nzeri bumaze kwimura indi miryango 810 irimo iyo mu Murenge wa Gisozi n’uwa Jali ndetse n’uwa Gatsata mu Karere ka Gasabo.
Muri Gicurasi 2023 ubwo u Rwanda rwibasirwaga n’ibiza byarushegeshe, aho byahitanye abantu 135, bikanasenya inzu 5.963 hirya no hino mu gihugu n’ibikorwaremezo bikangirika, hafashwe ingamba zo guhangana na byo.
Kuva icyo gihe, mu Mujyi wa Kigali hamaze kwimurwa imiryango 6241 yari ituye mu manegeka.
Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe gukurikirana Ibibazo bibangamiye Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayihura Félix, yabwiye IGIHE ko abari batuye mu manegeka mu nzu zabo umujyi ubaha amafaranga ibihumbi 90 Frw, abakodeshaga ukabaha ibihumbi 30 Frw.
Yongeyeho ko iki gikorwa cyari cyahagaze kubera ko hari hataraboneka amafaranga yo guha indi miryango kugira ngo ibone uko ijya gucumbika ahandi ariko ashimangira ko kigiye gukomeza kuko ubushobozi bwabonetse.
Umujyi wa Kigali washyize imbaraga mu gukomeza kwimura abatuye mu manegeka mu kwirinda ko hari abashobora kuhaburira ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!