Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yabwiye IGIHE iyi mpanuka yatewe n’uko iyo modoka y’i Burundi yagonze iyo y’Abashinwa igahita irenga umuhanda.
Yagize ati “Ni imodoka ifite pulake y’i Burundi yagonze ikamyo y’Abashinwa hanyuma ihita ita umuhanda. Iyo y’i Burundi niyo yagonze urukuta […] Ni imodoka yangiritse n’urukuta rw’umuhanda yagonze nta bindi byangiritse. Nta muntu cyangwa ibindi binyabiziga yagonze n’abari bazitwaye ntacyo babaye. Igice cy’umuhanda wangiritse barongera bawusane.”
Umuhanda wa Rwandex gukomeza Prince House – Remera uri mu mihanda Ikigo cy’Abashinwa ‘China Road Bridge Corporation’ cyatsindiye kwagura i Kigali, aho ugomba guhabwa ibice bine aho kuba bibiri nkuko wari umeze.



















TANGA IGITEKEREZO