Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bari bahari ubwo iyi mpanuka yabaga, izi modoka zombi zo mu bwoko bwa Dyan, ngo zari zihetse amasaka zuzuye, kandi ubusanzwe ngo ntizemerewe kunyura muri uyu muhanda w’amabuye.
Ngo zanyuze aha bitewe n’uko umuhanda munini wari urimo isibo ry’imodoka (Traffic Jam). Umushoferi w’iyi modoka ngo yanyuze muri uyu muhanda, akimanuka gato ahasanga indi modoka na yo yo mu bwoko bwa Dyna yari yahagaritswe Polisi, aribwo yaburaga feri iyikoraho maze ikomeza mu ihema ricururizwamo cyamunara rishinze hepfo y’umuhanda.
Imodoka yagonzwe yahise ita umurongo, ikurikira iyigonze ihita igonga ubwato bwacururizwaga aho irabwangiza. Ubu bwato ngo bwari buhamaze igihe kinini aho butarabona umukiriya.
Kubera imvura nyinshi yiriwe igwa kuwa gatanu ngo babuze uko baza gukura izi modoka zombi aho. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo imodoka itanga ubufasha yari ihageze.
Twagerageje kuvugana n’umuntu ukodesha ahabera ubu bucuruzi ngo tumubaze ingano y’igihombo yatewe n’iyi mpanuka ntiyashaka gusubiza ariko yavugaga nk’ufite uburakari bwinshi.



















TANGA IGITEKEREZO