Ntibisanzwe ko muri Gare itegerwamo imodoka ya Nyabugogo umugenzi ashobora kuhagera saa Tanu ariko akabwirwa ko imodoka zose zarangiye, gusa iki ni cyo gisubizo abenshi mu bahagannye kuri uyu wa Gatatu bahawe hatitawe ko bamwe bari bayiraye ku ibaba.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga Nyabugogo abenshi mu bagenzi bari bayirimo yabonaga banonnye bamusanganije amaganya y’ukuntu batari bubasha kuba hafi y’imiryango yabo yari yarangije kubitegura bitewe n’ibura ry’imodoka.
Tuyizere Eric usanzwe utuye mu Mujyi wa Kigali ariko akaba yari yifuje kurira iminsi mikuru ku ivuko i Nyamagabe wabonaga iki cyizere cyayoyotse nyuma yo kubwirwa ko imodoka zose zarangiye.
Ati “Maze umwanya munini, ikigaragara cyo imodoka zabuze abantu ni benshi, nta cyizere ko twagenda none batubwiye ko amatike aboneka ari ay’ejo. Tugomba kubyakira kuko sitwe twazanye Coronavirus, kuko niyo ituma abantu bagenda mu modoka ari bakeya.”
Aya maganya Tuyizere ayahuriyeho na Sindambiwe Jérôme na we wabuze imodoka imujyana i Huye.
Ati “Birumvikana, nari mfite akazi, mu kazi birangirika no mu rugo naho ibyo nagombaga gukora birahungabana.”
Abagenzi batandukanye wasangaga bahuriza ku kuvuga ko ingamba zashyizweho zo kwirinda COVID-19 zirimo ko imodoka zigomba gutwara 50% by’abagenzi zisanzwe zitwara ariyo yabaye intandaro yo kubura kwazo.
Uretse aba hari n’abavugaga ko byatewe n’ubundi n’umubare munini w’abagenzi basanzwe bagaragara mu mpera z’umwaka aho abenshi baba bashaka kwizihiza iminsi mikuru bari kumwe n’imiryango yabo.
Sindambiwe we yavuze ko igishobora gukemura iki kibazo ari uko amasaha y’ingendo yokongerwa.
Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda, ku ngamba nziza iri gufata, ariko kuba baragabanyije amasaha, ni ingamba nziza yo kugabanya kwandura, ariko ndebye uburyo abantu bari kubyigana aha ngaha, urabona ahubwo aribwo abantu bashobora kwandura.”
“Inama njyewe natanga ni uko amasaha yari asanzweho ku ngendo yagumaho, wenda amasoko bakagabanya amasaha cyane ko abantu baba bari muri karitsiye ariko ingendo ntibagabanye amasaha.”
Impamvu zo kubura imodoka abagenzi bazihuriyeho n’abayobozi b’ibigo bifite imodoka zikora ubwikorezi rusange.
Mugarura Joseph ushinzwe Ibikorwa by’Ingendo mu Ntara y’Iburasirazuba muri RITCO yavuze ko kubura kw’imodoka byatewe n’umubare w’abagenzi zemerewe gutwara wagabanyijwe bikaza guhumira ku mirari kubera iminsi mikuru.
Yavuze ko ubu muri iki kigo akazi kakorwaga n’imodoka imwe ubu kari gukorwa n’ebyiri.
Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba, mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE yavuze ko hari kurebwa uburyo abagenzi bashaka kujya mu ntara bafashwa byihuse ku buryo nta kibazo bagirira mu nzira.
Bitewe n’umubyigano wari uri muri Gare ya Nyabugogo benshi bemeje ko bishobora kuba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19 cyane ko wasangaga ikijyanye no guhana intera kidashoboka kubera abantu bari uruvunganzoka.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!