Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 20 Mutarama 2017, rivuga ko imodoka zitwara abagenzi zanyuraga mu muhanda Remera-Kacyiru-Nyabugogo zitazongera kunyura Merdien-Minisiteri nk’uko byari bisanzwe, ahubwo zizajya zikatira ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, zigatunguka muri gare ya Kacyiru.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Rangira Bruno yatangarije IGIHE ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukunze kugaragara muri uyu muhanda, no kugira ngo imodoka zihutane abagenzi.

Yakomeje avuga ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, kigena imihanda igenewe imodoka zitwara abagenzi kugira ngo zirusheho kwihuta.

Uko hazajya hubakwa imihanda mishya, niko imodoka zitwara abagenzi zizajya zigenerwa inzira zihariye.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko icyo bifuza ari ukorohereza abaturage uburyo bwo gukora ingendo.

Ati “Bizajya byihuta cyane, kuko uwo muhanda ntabwo ugendwa n’imodoka nyinshi. Bigiye gufasha abaturage, kuko byegereye abatuye muri turiya duce ndetse nk’uko twari tumaze kubivuga abarwayi n’abakozi bagana ibitaro bya Faisal bazabyungukiramo.”

Busabizwa yavuze ko ibi bireba imodoka zitwara abagenzi gusa, ariko agira inama n’abatwara izisanzwe kujya bamenya indi mihanda mishya kugira ngo birinde umuvundo.

Imodoka zitwara abagenzi ziturutse Remera zigiye kujya zisohokera mu masangano y'imbere ya Ninzi Hotel, zimanuke mu muhanda ugana ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ubundi zikate mu wundi mushya unyuze ku Kigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA)-Minagri, zitunguke muri gare ya Kacyiru.

Iziturutse muri gare ya Kacyiru zigana i Remera, na zo zizajya zikurikiza iyi nzira.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Busabizwa Parfait
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Busabizwa Parfait
Itangazo ryashyizweho umukono n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali
Itangazo ryashyizweho umukono n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali
Inzira igaragaza ibyerekezo bishya imodoka zitwara abagenzi zizajya zikoresha
Inzira igaragaza ibyerekezo bishya imodoka zitwara abagenzi zizajya zikoresha

[email protected]